Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yapfuye

Papa Fransisco wari umaze igihe arwaye yapfuye kuri uyu wa Mbere ukuriye Umunsi Mukuru Kiliziya Gatolika yizihizaho Izuka rya Yezu.

Ikinyamakuru cy’i Vatican cyanditse kuri X yahoze ari Twitter ko Papa Fransisco yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025 afite imyaka 88 y’amavuko kuko yavutse mu 19.

Karidinali Kevin Farrell, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari ya Kiliziya ni we wemeje urupfu rwa Papa Fransisco kuri Kiliziya y’i Roma, Casa Santa Marta.

Yabwiye abakristu ari “Bavandimwe n’agahinda kenshi ngomba kubabwira urupfu rwa Papa Fransisco. Ku isaha ya 07h35 muri iki gitondo, Umushumba wa Rome, Francisco, yasubiye mu bwami bwa Data.”

Karidinali Kevin Farrell yavuze ko ubuzima bwe bwose yabugeneye gukorera Imana no gukorera Kiliziya yayo.

Yavuze ko Papa Fransisco yigishije abantu kubaho bafite indangagaciro yo guhimbaza Imana kandi bafite ubudahemuka, umurava n’urukunda rutagira urubibi, by’umwihariko ku bakene n’abantu bahohoterwa ku Isi.

Karidinali Kevin Farrell yasabye ko Roho ya Papa Fransisco yakirwa mu bwami bw’Imana kubera ibyo bikorwa byiza byamuranze.

Papa  Francis atabarutse nyuma y’amazi abiri avuye mu Bitaro nyuma yo kumara igihe arwaye indwara zifitanye isano n’ubuhumekero.

Yasaga n’uworohewe dore ko no ku Cyumweru cya Pasika tariki ya 20 Mata 2025 yari yatuye igitambo cya Misa.

Papa Francis utabarutse ku 88 yakunze kurangwa n’indwara z’ubuhumekero igihe kinini, ndetse mu myaka ye y’ubuto yigeze kurwara indi ndwara y’ubuhumekero izwi nka ‘Pneumonia’, nyuma igice cy’igihaha kimwe kiza gukatwa.

Papa ufite amateka yihariye

Muri Werurwe 2013 nibwo Karidinali Jorge Mario Bergoglio yatorewe kuyobora Kiliziya Gatolika yitwa Papa Francisco. Yasimbuye Papa Benedict XVI wari weguye ku nshingano ze tariki 28 Gashyantare, 2013.

Ubusanzwe yavukiye i Buenos Aires muri Argentine, ku itariki ya 17 Ukuboza 1936.

Yabaye Papa wa 266, afata izina rya Fransisco (Francis) ari we ubisabye kugira ngo ahe agaciro Mutagatifu Fransisco d’Assise.

Icyo gihe yari abaye Papa wa mbere uturutse mu muryango w’Abihayimana b’Abayezuwiti. Ni we Papa wa mbere wari ubayeho aturutse ku mugabane wa Amerika, na papa wa mbere utararerewe ku mugabane w’i Burayi kuva mu kinyejana cya munani ubwo higeze kubaho Papa Gregory III wakomokaga muri Syria.

Mu gihe cye ari Papa yasuye umugabane wa Africa aho yageze mu bihugu birimo Sudan y’Epfo, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda muri rusange akaba yarasuye ibihugu 68 ku Isi.

Ingendo ze muri Africa zari zigamije amahoro by’umwihariko mu bihugu byayogojwe n’intambara.

HATANGIMANA Ange Eric & MUGIRANEZA Thierry
UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • endagijimana439@gmail.ce

    Adusuhurize abo asangayo