General Alengbia Nyitetesia wayoboraga Rejiyo ya 34 mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu basirikare bakuru bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhunga ubwo M23 yafata Umujyi wa Goma, yapfuye azize uburwayi.
Ikinyamakuru Infos.cd kivuga ko General Alengbia Nyitetesia yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, azize uburwayi.
Iki kinyamakuru kivuga ko “muri gereza yari afungiyemo,yagaragazaga ibimenyetso by’uburwayi ariko atitegeze ahabwa ubuvuzi bwihuse, birangiye yitabye Imana.”
Uyu kimwe n’abandi batanu bareganwa, baregwa ibyaha birimo ubugwari no kurenga ku mabwiriza ya gisirikare, bishingiye ku kuba barahunze urugamba ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga Umujyi wa Goma.
Abaregwa muri uru rubanza, bashinjwa kandi kurenga ku mabwiriza yasabwaga buri musirikare yo kuguma mu Mujyi wa Goma no kuwurinda bakoresheje intwaro bari bafite .
General Alengbia Nyitetesia ashinjwa n’icyaha cyo gutakaza intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ndetse no kuba ubwe yarashishikarije abandi basirikare gukora ibinyuranyije n’inshingano zabo ndetse n’imyitwarire ya gisirikare..
UMUSEKE.RW