Urupfu rwa Ntwari Loîc: Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’i Huye

Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye cyagize abere abagabo 5 bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko butanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye cyagize abere abagabo 5 bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 witwa Kalinda Loîc Ntwari William wasanzwe iwabo yapfuye, bwahise bujuririra kiriya cyemezo.

Abagabo 5 ari bo Ngamije Joseph ufatwa nka kizigenza muri uru rubanza, Ngarambe Charles alias Rasta, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Nikuze François na Rwasa Ignace, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwabagize abere ku cyaha bari bakurikiranyweho, runategeka ko barekurwa.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye UMUSEKE ko ubushinjacyaha bwajuririye kiriya cyemezo.

Yagize ati “Nibyo twarajuriye mu Rukiko rukuru urugereko rw’i Nyanza.”

UMUSEKE waganiriye n’umwe kuri umwe muri aba bagabo baregwaga kwica umwana, ubu batagifunze bane muri bo bavuga ko batazi ko Ubushinjacyaha bwajuriye, gusa umwe muri bo yatubwiye ko yagize amahirwe ubushinjacyaha bukajurira, ngo akabwira Abanye-Nyanza akagambane yakorewe.

Ku rundi ruhande umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera we, yavuze ko yatunguwe n’icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye cyagize abere bariya bagabo, avuga ko atabyishimiye.

Ubushinjacyaha burega aba bagabo, busobanura uruhare rwa buri umwe kuri umwe mu rupfu rw’uriya mwana witwa Loîc.

Buvuga ko Ngamije Joseph yaremesheje inama kwa Rasta kuko yari asanzwe afitanye amakimbirane na se wa nyakwigendera, Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza ashingiye ku kwimana inzira.

Iyo nama kandi Ubushinjacyaha buvuga ko yitabiriwe na Rasta ubwe maze anashimirwa ahabwa agafuka k’umuceri nk’igihembo cy’inyongera ko yemeye ko inama ibera iwe, ndetse n’umwana napfa ko azahabwa amafaranga.

Inama kandi Ubushinjacyaha buvuga ko yitabiriwe na Rukara akanatanga igitekerezo ko uriya mwana yakwicwa anigushijwe isashi, kuko ngo ari yo igira vuba ndetse abantu ntibarabukwe, anahita ahabwa amafaranga ibihumbi mirongo inani (Frw80,000) nk’ishimwe ryo gutanga igitekerezo, kandi ko uwo mwana napfa azahabwa andi mafaranga.

Naho Nikuze François na Rwasa Ignace bo baregwa ko bitabiriye iyo nama nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze ko hari umutangabuhamya ubwe wabyiyumviye, maze akabivuga n’ubwo atagaragaye mu rukiko nk’uko bariya bagabo 5 babyifuje, ko yazanwa akagira ibyo abazwa ndetse n’urukiko rukemeza ko yazanwa ariko ntaze.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko aba bagabo 5 bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Abaregwa bose uko ari 5 basabaga kugirwa abere mu byo bitaga ko bakorewe akagambane, ndetse bakemeza ko ibyo baregwa ari ikinyoma cyacuzwe igihe.

Ngamije ntiyemeraga ko yaremesheje inama, ndetse yaburanye avuga ko yari abanye neza na Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza (se wa nyakwigendera Loîc), naho Rasta we yahakanaga ko nta nama yabereye iwe, kimwe na François wari ushinzwe umutekano mu mudugudu yahakanye ko nta nama y’ubwicanyi yitabiriye.

Nko kuri Rwasa Ignace mu miburanire ye yavuze ko atarenganya se wa nyakwigendera watanze ikirego ko ari amakuru yahawe ko umwana we yishwe.

Ignace Rwasa ati “Umwana araryoha kandi nanjye uriya mwana yarambabaje sindenganya se wandeze yahawe amakuru ku buryo yanashoboraga kwihorera n’umudugudu wose akawurimbura bitewe n’uko yabwiwe ko umwana we yishwe, ariko si njye wamwishe rwose.”

UMUSEKE ntitwabashije kubona ibyo urukiko rwasesenguye rukabishingiraho rugira abere aba bagabo, gusa umwe mu banyamategeko wakurikiranye inkuru y’uru rubanza yatubwiye ko uriya mutangabuhamya ushinja abaregwa, kuba avuga ko yumvise bariya bagabo bacura umugambi wo kwica umwana ntabivuge, bikagera ubwo yicwa ntahite abivuga maze umurambo ukajyanwa mu bitaro i Nyanza, ukajyanwa n’i Kigali gusuzumwa, nyakwigendera Loîc agashyingurwa, ibyo byose uriya mutangabuhamya abibona ntacyo aravuga nyuma y’igihe kirenga ukwezi Loîc ashyinguwe, maze uriya mutangabuhamya akabona kuvuga ko azi umugambi w’iyicwa rye, abo avuze bagakurikiranwa byagera mu rukiko abaregwa bakifuza ko yazanwa ndetse n’urukiko rukabitegeka ariko ntaboneke, byatumye ubuhamya yatanze bushidikanwaho kuko yagombaga kuza gutanga ibisobanuro byisumbuyeho ariko ntiyabonetse.

Ntitwamenye niba mu bujurire uyu mutangabuhamya azazanwa bigendanye n’uko ababizi bavuga ko ariho, uretse ko atari mu gihugu imbere kuko bavuga ko ari mu bihugu bitandukanye. Bamwe bavuga ko ari muri Uganda abandi bo bakavuga ko ari muri Kenya.

Mu bihe bitandukanye uko byagaragaye uruhande ruregwa kwica uyu mwana rwagaragaje ko rutanyurwa n’uko itangazamakuru rikurikirana urubanza kuko mbere y’uko iburanisha ritangira, babanzaga kugaragaza inzitizi ko urubanza rurimo umunyamakuru bityo yabanza agasohoka.

Gusa umucamanza yasanze ibyo basaba nta shingiro bifite agategeka ko itangazamakuru risabwa kubahiriza ibyo amategeko ateganya.

Nta taliki iramenyekana ku gihe uru rubanza ruzaberaho mu bujurire.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza