AFC/M23 yongeye gutabariza Abanyamulenge

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
AFC/M23 yongeye gutabariza Abanyamulenge

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ryatabarije Abanyamulenge barikwicwa n’abarimo n’inyeshyamba, za Wazalendo na FDLR.

Mu itangazo ry’uyu mutwe basohoye ku wa 25 Gicurasi 2025, rivuga ko AFC/M23 itabaza umuryango Mpuzamahanga kubera jenoside iri gukorerwa Abanyamulenge ,bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abo bafatanya barimo FDLR ,Wazalendo n’ingabo z’u Burundi.”

M23 ivuga ko ibitero by’iterabwoba  bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa  bisenya  ibikorwaremezo , byica , bikomeretsa, bivana umubare munini w’Abanyamulenge batuye mu duce twa Rugezi,Minembwe ,Mikenke ,Kundidi,Rurambo n’utundi duce dutandukanye .

AFC/M23 ivuga ko umuryango Mpuzamahanga ukomeje kwicecekera ku bwicanyi bukorerwa abo muri ubu bwoko .

Yongeraho ko “ Ifite umuhate wo gushaka igisubizo cyinyuze mu mahoro mu gukemura amakimbirane ahari kandi ko yiyemeje gukomeza kurinda no kurwanirira abaturage mu bice bigenzurwa na yo .”

Mu bihe bitandukanye Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje kugaragaza akarengane n’ubwicanyi bakorerwa ariko amahanga agakomeza arebera.

Ibi byatumye umutwe wa M23 wongera kubura byeruye imirwano ndetse inigarurira ibice bya Kivu y’Epfo n’iya Ruguru.

Icyakora mu duce M23 itangenzura, ubu bwoko buracyakorerwa ubwicanyi ndetse n’ivangura, bagasaba ko bihagarara.

UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi