Moses Turahirwa yemeye ko anywa urumogi “ngo ahangane n’ibibazo”

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Moses Turahirwa ubwo yari aherekejwe n'Abapolisi ku rukiko rwa Kicukiro

Moses Turahirwa yemeye ko yanyweye ikiyobyabwenge cy’urumogi ariko ahakana ingano y’urwo yafatanywe, ni mu rubanza rwatangiye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Uyu munyamideli ufite inzu izwi nka Moshions hashize ibyumweru bigera kuri bibiri afunze akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa kabiri, tariki 06 Gicurasi, 2025 Turahirwa Umushinjacyaha bwamureze gutunda, kubika, no kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi yavanye mu gihugu cya Kenya.

Ahawe umwanya ngo yiregure, Turahirwa yabanje kunanirwa kuvuga ahubwo ararira, ariko nyuma y’akanya abasha gutangira kwiregura mu ijwi rito.

Uyu munyamideli yavuze ko ibyo aregwa bifite aho bihuriye n’ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushize aho yavuze ko “yanga Perezida Paul Kagame.”

Moses Turahirwa wari wunganiwe n’umunyamategeko wo mu mahanga, yahakanye icyaha cyo gutunda urumogi, avuga ko yavanye muri Kenya garama eshanu (5g) bakamufatana garama ebyiri (2g), kandi ko na zo yazitanze ku bushake.

Avuga ko gutunda urumogi byaba byumvikanisha ko ari ingano nini yaba yari igamije n’izindi nyungu zitari ukurunywa gusa.

Yemeye ko yanywaga urumogi ngo rumufashe guhangana n’ikibazo cy’agahinda gakabije, kandi ko yari yaratangiye gufashwa n’abaganga ngo abashe kurureka burundu.

Turahirwa yavuze ko yari yaraguze itike y’indege yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubonana n’inzobere ifasha abantu kureka ibiyobyabwenge.

Yasabye gufungurwa ngo kuko afite uburwayi bw’agahinda gakabije, agakurikiranwa ari hanze kugira ngo abone uko yivuza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko atari ubwa mbere akoze icyaha nk’iki, ko yari yarakatiwe imyaka itatu y’igifungo kandi ubu yari ari mu bujurire, none akaba yongeye gukora icyaha akiri mu bujurire bw’igihano cya mbere.

Ubushinjacyaha buvuga ko yafashwe kubera iperereza ryamukekagaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Turahirwa we yavuze ko nta perereza ryakozwe, ko yafashwe kubera ibintu yanditse ku mbuga nkoranyambaga ariko ko yabisabiye imbabazi umukuru w’igihugu, kandi ko n’ubu agitakamba azisaba, nk’uko abivuga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi avuze ntaho bihuriye n’ikirego yarezwe.

Ku wa gatanu tariki 09 Gicurasi, 2025 nibwo urukiko rwavuze ko ruzatangaza icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Moses Turahirwa ni uko yari yambaye

IVOMO: BBC GAHUZA

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi