Mu mikino ya nyuma ya kamarampaka izatanga amakipe azegukana igikombe cya shampiyona muri Volleyball uyu mwaka, ikipe ya APR Women Volleyball Club, yatsinze Police Women Volleyball Club amaseti 3-0 mu mukino warimo ishyaka ryinshi.
Ku wa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2025 guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba muri Petit Stade, ni bwo hatangiye imikino ya kamarampaka (Play-offs) mu bagore. Abahatanira umwanya wa Gatatu, ni bo babanje gukina.
Mu guhatanira umwanya wa Gatatu mu Bagore, Kepler WVC, yatangiye neza itsinda RRA WVC amaseti 3-1. Iseti ya mbere yayitsinze ku manota 25-15, iya Kabiri RRA iragaruka iyitsinda kuri 25-18, iya Gatatu n’iya kane abakobwa ba Kepler bazitsinda ku manota 25-21 na 25-21.
Hahise hakurikiraho umukino wundi wari uhanzwe amaso n’abakunzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda, cyane ko unamazed kongera abakunzi bitewe n’urwego uyu mukino usigaye uriho.
Ikipe ya APR WVC na Police WVC, ubusanzwe zisanzwe ari zo kipe ziyoboye izindi mu cyiciro cy’Abagore muri uyu mukino mu Rwanda. Uretse ibyo kandi, ni n’umukino uba urimo ihangana ridasanzwe mu bakinnyi bitewe n’uko zombi zihurira ku kuba zishamikiye ku bashinzwe Umutekano w’Igihugu.
Abakobwa batozwa ba Peter Kamasa, baje muri uyu mukino bafite imbaraga zidasanzwe ku buryo batatindije abaje kureba uyu mukino. Batsinze ab’i Kinyinya amaseti 3-0 yihuse, batera intambwe nziza muri uyu mukino wa mbere muri itatu izakinwa.
Iseti ya mbere bayitsinze ku manota 25-23, iya Kabiri bayitsinda ku manota 26-24 mu gihe iya Gatatu bayitsinze ku manota 25-20. Abarebye uyu mukino batunguwe n’ibyavuyemo, cyane ko Police WVC yagaragaje urwego rwo hejuru muri iyi shampiyona mbere y’uko bagera mu mikino ya kamarampaka ariko kandi hakiyongeraho abakinnyi beza yaguze.
Ikipe izatsinda imikino ibiri muri itatu bazakina, izahita yegukana igikombe cya shampiyona, mu gihe mu bahatanira umwanya wa Gatatu na bo izatsinda indi imikino ibiri muri itatu, ari yo izaba yegukanye uwo mwanya.


















UMUSEKE.RW