Abarenga 200 bapfiriye mu mpanuka y’indege

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Abarenga 200 bapfiriye mu mpanuka y’indege

Imibiri y’abantu 204  y’abaguye mu mpanuka y’indege ya sosiyete Air India ni yo imaze kubarurwa , ubwo  yari itwaye abantu 242 kuri uyu wa 12 Kamena 2025 ubwo yakoraga  impanuka nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege ya Ahmedabad mu Buhinde.

Ntiharatangazwa icyateye iyi mpanuka y’iyi ndege.

Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwotsi wuzuye mu kirere nyuma y’uko iyi ndege rutura itwara abagenzi ya Boeing 787-8 Dreamliner yari imaze kwisekura hasi.

Vishwash Kumar Ramesh wari ahabereye impanuka agafata n’amashusho yavuze ko nyuma n’amasegonda 30 indege ihagurutse yumvise urusaku rwinshi.

Ati “Byabaye muri ako kanya.”

Sosiyete ya Air India yatangaje ko indege yarimo Abahinde 169, Abongereza 53, Abanya-Portugal barindwi n’Umunya-Canada umwe.

Air India iti “Muri uyu mwanya, icyo turi kwibandaho ni ugufasha abantu bose impanuka yagizeho ingaruka n’imiryango yabo. Turi gukora uko dushoboye, dufasha amatsinda y’ubutabazi ari ahabereye impanuka. Andi makuru turayatanga nitumara kuyagenzura.”

Ubuyobozi bwa Polisi mu gace ka Ahmedabad yavuze ko bamaze kubona imibiri 204 y’abapfuye, umuntu umwe ari we warokotse.

Indege yakoze impanuka mu buryo bukomeye

MUGIRANEZA THIERRY

 UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 4
  • Mbega Inkurumbi Iyi Irimumpanuka Zikomeye Kuko Ababantubose Bapfuye Ni Agahinda Kumiryango Yabo Ndetse Nigihugu Murirusange Gusa Ababantu Baguyemuriyimpanuka Leta Ihite Ibandika Mumateka Kuburyo Leta Izarya Yibuka Kuriyatariki Icyintu Cyabayeho Batazibagirwa Mubuzima Bwabo . Kuko Birababaje Cyane . Imana Ibakire Mubayo Baruhukire Mumahoro .Muwo Umwe Wayirokotse Iyompanuka Nyagasaniyezu Amubehafi .

  • Nibasuzume Barebe Icyaba Cyiriguteza Izimpanuka Kuko Impanuka Zindege Ziriguhitana Abantu Benshi Kurusha Za Moto .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *