Ihirwe Jean Christian, uzwi mu buhanzi ku izina rya Sativah, akaba imfura y’umunyamakurukazi Nikuze Nkusi Diane, yinjiye mu muziki ahamya ko ashyigikiwe bikomeye n’umubyeyi we.
Uyu musore nta nzu ifasha abahanzi ari gukorana na yo, ari gufashwa n’umubyeyi we, ariko ahamya ko nayo ibonetse nta kibazo yakorana nayo mu gihe baba bamaze kumvikana.
Yabwiye UMUSEKE ko icyatumye yinjira mu muziki ari uko awiyumvamo nk’impano kandi akaba ashaka kuwukora by’umwuga.
Ati: ” Ni impano ngomba kubyaza umusaruro mu buryo bufatika. Ndi gutekereza cyane ku bwiza by’ibihangano nzaha Abanyarwanda mu minsi iri imbere, bikaza ari byiza kurusha ibyabanje.”
Yavuze ko intego afite ari ugukora cyane. Ati ” Intego yanjye mu muziki kuko ngitangira ni ugutanga ibintu byiza no gukora ngatanga ibintu bifatika.”
Akomeza avuga ko yifuje gukora umuziki kuva kera ariko bikanga kubera imbogamizi zitandukanye yagiye ahura na zo.
Mbere yo kwinjira mu muziki Sativah yabanje kubyigaho ku buryo nta gahunda afite yo gucika intege cyangwa gusubira inyuma.
Uyu musore yatangiriye ku ndirimbo ye ya mbere yise ‘Dnd (Ex Please)’, yatunganyijwe na Huybbie, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Blvck Light.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW