Abafasha ababaswe n’ibiyobyabwenge muri EAC bahuguriwe i Kigali

Abahuguriwe i Kigali bahawe impamyabushobozi

Umuryango Mpuzamahanga wa Teen Challenge, urwana urugamba rwo gufasha no guhindura ababaye imbata zo gukoresha ibiyobyabwenge, wongereye ubumenyi abawuhagarariye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni amahugurwa y’iminsi itanu yabereye i Kigali, yitabiriwe n’abaturutse muri Tanzania, Kenya, u Burundi, u Rwanda, Uganda ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Aya mahugurwa yibanze ku gukarishya abakozi ba Teen Challenge muri Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo barusheho kumenya neza ibyo bakora no kungurana ubumenyi.

Bigishijwe uburyo bwo gufasha urubyiruko rucumbikiwe mu bigo ngororamuco ndetse no muri za ‘rehab’, no kumenya uko bafasha abantu kuva mu biyobyabwenge.

Bahuguwe kandi kuri gahunda yo kubaho wisanzuye ‘Living Free’, ikora mu kwigisha no guhindura urubyiruko, ikanakoreshwa mu nsengero mu gufasha abantu kuba mu buzima bwuzuye umunezero.

Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge muri EAC, Pastor Willy Rumenera, ahamya ko kureka gukoresha ibiyobyabwenge, nubwo atari ibintu byoroshye, bishoboka.

Agaragaza ko hari benshi babyigobotoye, barimo abakozi b’Imana, abashoramari, abasirikare bakomeye mu Rwanda n’abanyeshuri ba Kaminuza.

Ati: “Mu bindi bihugu dufite abantu babinyweye, ariko babivamo baba aba Perezida b’ibihugu.”

Avuga ko umuryango udakwiriye guha akato uwabaswe n’ibiyobyabwenge, ko ari uwo kwegerwa, agahabwa ibyiringiro kandi akerekwa ko ashobora kubivamo kuko nta kinanira Imana.

Ati: “Dukeneye kwigisha umuryango wose, bakamenya uko bafata abana neza mu buryo batazabijyamo, n’ababirimo bakamenya uko babafasha kubivamo.”

Yongeraho ko imiryango ya Gikirisitu n’abihayimana nabo bagomba kwinjira mu rugamba rwo gufasha no guhindura ababaye imbata zo gukoresha ibiyobyabwenge.

Pastor Peter Delahoya, umuyobozi wa Teen Challenge muri Kenya wamaze imyaka myinshi yarabaswe n’ibiyobyabwenge, avuga ko inyigisho z’uyu muryango zamubatuye, avamo umukozi w’Imana n’umubyeyi mwiza.

Uyu mugabo, uvuka mu rugo rw’abakirisitu, avuga ko yamaze imyaka irenga 15 anywa inzoga nyinshi, urumogi, mugo, cocaine, ndetse akagera no ku rwego rwo kwitera inshinge, ari nako ahora mu mirwano idashira.

Ati: “Kuva mu 2008 najya muri Teen Challenge, ubuzima bwanjye bwarahindutse burundu. Aya masomo mvanye i Kigali azamfasha gukomeza gufasha abandi kuba ibyaremwe bishya.”

Delahoya yavuyemo umukozi w’Imana unafasha abandi kuzinukwa ibiyobyabwenge muri Kenya

Anne Asiimwe, umwe mu bayobozi Teen Challenge muri Uganda, avuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri ku rugero rwo hejuru muri icyo gihugu, kandi ko biteze umusaruro muri aya mahugurwa bakuye mu Rwanda.

Ati: “Aya mahugurwa azadufasha cyane. Nize byinshi dukeneye mu guhindura ubuzima bw’abanyeshuri bacu, bakagana Kristo kandi bakaba mu munezero utarimo ibiyobyabwenge.”

Greg Fischer, inararibonye muri Teen Challenge Global, avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko azafasha mu iterambere rya Teen Challenge muri Afurika y’Iburasirazuba.

Avuga ko gufasha uwabaswe n’ibiyobyabwenge bisaba kumutoza ikinyabupfura, imyitwarire myiza cyangwa kumuha imiti, ko Teen Challenge yo itanga amahugurwa yifashishije ijambo ry’Imana.

Ati: “Ni iby’agaciro kuri jye kuba ndi hano, mpugura kandi nkorana n’abakozi kuri gahunda zitandukanye zo gufasha abantu kubaho ubuzima bwiza buzira ibiyobyabwenge, kandi nizera ko bazahindura byinshi.”

Teen Challenge ni umuryango Mpuzamahanga w’Abanyamerika udaharanira inyungu ufasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge kuri ubu ukorera mu bihugu bisaga 140 ku Isi.

Greg Fischer, inararibonye muri Teen Challenge Global
Abahuguriwe i Kigali bahawe impamyabushobozi
Bareberaga hamwe icyafasha abiganjemo urubyiruko kwigobotora ibiyobyabwenge
Biyemeje gusenyera umugozi umwe mu gufasha abantu kuba mu buzima bwuzuye umunezero

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article