Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko imirimo yo gukora umuhanda uva mu Cyakabiri ukagera ku Bitaro bya Nyabikenke uzatwara Miliyari zisaga 6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikorwa ry’uyu muhanda ryagarutsweho ubwo Urukiko rwakiraga indahiro y’Umujyanama mushya ukuriye Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Félix.
Hatangajwe ko imirimo yo gukora uyu muhanda uva mu Cyakabiri werekeza ku Bitaro bya Nyabikenke izatangira mu mpeshyi uyu mwaka wa 2026.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko uyu muhanda uzashyirwamo ‘Laterite’, hakazubakwa ibiraro bihuza Imirenge itandukanye ikora kuri uyu muhanda ndetse n’inzira z’amazi.
Ati:”Twasanze aho tugomba kongera gushyiramo imbaraga ari ukuzamura ibice by’icyaro”.
Umujyanama mushya wabanje kurahira imbere y’Urukiko, Nyirishema Félix yavuze ko gukora uyu muhanda bizatuma abikorera bo muri iyi Mirenge umuhanda ucamo, bazajya bageza ibicuruzwa n’umusaruro mu Mujyi wa Muhanga mu buryo bworoshye.
Ati:”Ikorwa ry’uyu muhanda riranshimishije, ikigiye gukurikiraho mfite mu nshingano ni ugushishikariza abikorera kuzamura inyubako z’Ubucuruzi cyangwa inganda muri ibi bice batuyemo.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert yavuze ko imirimo yo gukora uyu muhanda nirangira, abikorera bakwiriye gushora imari mu kubaka ibikorwaremezo bindi mu mijyi mito yunganira Muhanga kugira ngo idakomeza gusigara inyuma.
Ati:”Dufite Santeri ya Remera mu Murenge wa Kiyumba, na Kabadaha yo mu Murenge wa Mushishiro izo santeri zikeneye kongerwamo ibikorwaremezo birimo inyubako z’ubucuruzi”.
Umuhanda Cyakabiri-Nyabikenke ufite uburebure bwa kirometero 40 ukaba uhuza Umurenge wa Cyeza, uwa Kabacuzi, uwa Kayumbu wo mu Karere ka Kamonyi ndetse n’Umurenge wa Kiyumba.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.
