Itsinda ryagutse ry’abantu bagera ku 120 baturutse mu Ntara ya Kivu y’Epfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, basuye u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, no kumenya amateka.
Aba barimo abakuru b’amadini, abakuru b’imiryango (Chefs Coutumiers), kuri iki Cyumweru tariki 12 Mata, 2026 basuye Urwibutso rwa Kigali, ruri ku Gisozi.
Bagaragaye bunanamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abaho mu ngabo, ivuga ko urugendo rwa bariya bantu rugamije kubafasha kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi barasura ikigo cya Mutobo cyakira abatahuka bahoze muri FDLR mu mashyamba ya Congo.
Hariya ku Gisozi, basuye ibyumba bitandukanye bigize urwibutso, bashyira indabo ku mva kandi banasobanurirwa umubare w’abantu bashyinguwe muri ruriya rwibutso.
Kuvwa tariki ya 07 Mata, 2026 u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uru ruzinduko rw’aba bayobozi batandukanye bo muri Kivu y’Epfo, ni ikimenyetso ko umubano hagati y’ibihugu bavandimwe, Congo n’u Rwanda ushobora kongera kuzahuka, biturutse ku baturanyi bahafi bamenya ukuri bakagusibanurira bene wabo bari mu bice bya kure.


AMAFOTO YAFASHWE MURI VIDEO
UMUSEKE.RW
