Ikipe y’Igihugu ya Zambia y’Abangavu batarengeje imyaka 17, yatsinze iy’u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’igicamunsi, witabirwa n’abarimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama.
Hari kandi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, Umuyobozi Mukuru wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Iterambere rya Siporo, Gilbert MUVUNYI Manier, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA n’abandi.
Ikipe ya Zambia ntabwo yatinze kubona izamu, kuko ku munota wa Gatanu w’umukino, yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Precious Mwewa kuri koruneri yari itewe.
Abangavu bahise batangira kugira igihunga ariko umutoza wabo, Iragena Oscarie akagerageza kubasaba gutuza.
Ntabwo byatinze nanone ngo aba bakobwa ba Zambia bongere babone izamu ryari ririnzwe na Belise kuko ku munota wa 19 gusa, Grace Phiri yaboneye ikipe ye igitego cya Kabiri, abari muri Stade batangira gufata iry’iburyo ngo bitaza kuba byinshi.
Gusa uko iminota yicuma, ni ko abangavu b’u Rwanda bagendaga batinyuka, cyane ko bwari n’ubwa mbere ikipe y’Igihugu y’abangavu y’u Rwanda y’iyi myaka ibayeho.
Ku munota wa 38, u Rwanda rwashoboraga kubona igitego kuri koruneri nziza yatewe na Niyomukiza Angelique maze Gikundiro Scholastique ashatse gutsindisha umutwe, umupira ukurwamo n’umunyezamu wa Zambia, Bukata Kakumbi.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye n’ubundi abangavu ba Zambia batarengeje imyaka 17 bari imbere n’ibitego 2-0.
Igice cya Kabiri abangavu bagarutse batinyutse ariko bari bibutse ibitereko basheshe kuko aba Zambia bakomeje gucunga ibitego byabo n’ubwo batongeye kuba beza mu gusatira nk’uko byari byagenze mu gice cya mbere.
Zambia nk’igihugu kiri ku mwanya wa kane muri Afurika muri ruhago y’Abagore, yakomeje gucunga ibitego byayo maze iminota 90 irangira bambukanye intsinzi y’ibitego 2-0.
Nyuma y’uyu mukino, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yagiye mu rwambariro maze ashimira aba bana uko bitwaye n’ubwo batsinzwe ndetse abizeza ko bazakomeza gushyigikirwa kugeza bageze ku ntego zabo.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026 Nzeri, aho u Rwanda ruzerekeza muri Zambia mu mukino uzabera kuri Levy Mwanawasa Stadium. Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izahura n’izava hagati ya Djibouti na RDC.
Umugabane wa Afurika uri gushaka amakipe atanu azawuhagararira mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17, kizabera muri Maroc, guhera tariki 17 Ukwakira kugera tariki 7 Ugushyingo 2026.
Aba bangavu b’u Rwanda, ni ubwa mbere bahujwe nk’ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17. Biganjemo abakina mu marerero atandukanye ndetse n’amakipe y’Icyiciro cya Mbere muri Shampiyona y’Abagore.
















UMUSEKE.RW
