Impande zihanganye mu ntambara yayogoje Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zemeye guhanahana imfungwa.
Impande zombi zashyize umukono kuri ubu bwumvikane ku wa 14 Mata 2026, mu mujyi wa Montreux wo mu Busuwisi.
Ubu bwumvikane hagati ya Leta ya Kinshasa n’abarwanyi ba AFC/M23 bufatwa nk’intambwe y’ingenzi igezweho mu biganiro bimaze iminsi itanu.
Amakuru yemejwe n’impande zihanganye aravuga ko mu minsi 10 iri imbere hazabaho guhanahana imfungwa buri ruhande rufite.
Imfungwa 311 zo ku ruhande rwa AFC/M23 nizo zirebwa n’icyo gikorwa, hamwe n’imfungwa 166 zo ku ruhande rwa Leta.
Gusa si ubwa mbere ingingo yo guhanahana imfungwa yemeranyijweho, ariko Leta ya RDC ntiyishyire mu bikorwa, nk’uko byagenze muri Nzeri 2025.
Icyo gihe AFC/M23 yatanze urutonde rw’imfungwa Leta ya RDC igomba kurekura, zirimo abanyamuryango bayo nka Eric Nkuba Shebandu n’abandi, ariko Kinshasa ivunira ibiti mu matwi.
Ibindi impande zihanganye zasezeranye
Mu biganiro byitabiriwe n’intumwa za Amerika, Qatar, Togo, Ubusuwisi n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AFC/M23 na RDC bibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Doha yo ku wa 15 Ugushyingo 2025.
Impande zombi zivuga ko hari intambwe zifatika zimaze guterwa, by’umwihariko ku birebana no kurekura imfungwa no gushyiraho uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Bemeranyijwe guhurira mu rwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge (MCVE+), aho bazatangira imirimo mu cyumweru gitaha.
AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije gutanga ubutabazi bwihutirwa ku baturage bari mu kaga mu burasirazuba bwa RDC.
Bemeranyije kwirinda ibitero n’ibikorwa byangiza ibikoresho by’ingenzi ku buzima bw’abaturage, birimo ibiribwa, ubuhinzi, amazi, itumanaho, ingufu, amavuriro n’amashuri.
Gusa nyuma yo kuva mu Busuwisi, Umuvugizi wa AFC/M23 yanditse kuri X ko amasezerano ya Kinshasa arangwa n’uburyarya bugamije kuyobya abaturage n’umuryango mpuzamahanga.
Yavuze ko kuri uyu wa Gatanu ingabo za Leta ya Congo zagabye ibitero icyarimwe kandi byateguwe ku duce dutuwe cyane twa Chambombo, Kumadepo na Bulengero, muri teritwari ya Kalehe.
Ati: “Ni ukongera intambara ku bushake kandi bidafite ishingiro, bigaragaza ingamba zishingiye ku gutera ubwoba abaturage.”
Kanyuka yavuze ko ibi bitero bya Kinshasa n’abo bafatanyije byahitanye ubuzima, bituma abaturage benshi bava mu byabo, kandi byangiza n’ibikorwa remezo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
