Ndayishimiye avuga ko kizira kurota kuba umukuru w’igihugu

Perezida w'u Burundi, Varisito Ndayishimiye

Varisito Ndayishimiye, Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, yatangaje ko kizira kurota uba umukuru w’igihugu, avuga ko uwabirota yaba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Ibi Perezida Ndayishimiye yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa Yaga Burundi.

Ndayishimiye avuga ko, kubera ububasha Imana iremana umuntu, buri wese aba afite ubushobozi bwo kuyobora abandi, gusa ngo bikaba sakirirego kurota kuba Perezida.

Yitanzeho urugero ko hari uwigeze kumubwira ko azaba umukuru w’igihugu, agahita amushwishuriza amwibutsa ko kizira no kubirota.

Ati: “Kirazira kuko ni amabanga kubona muri miliyoni cumi na zingahe ushobora kuba uri umwe uyobora abandi, ugiye kubirota warwara mu mutwe.”

Yashimangiye ko izo nzozi ari mbi cyane, ko n’uwazigira ashobora kuzihingutsa agahura n’ukuboko kw’ubutegetsi, agahura n’akaga.

Yongeye gushimangira ko ibintu bya kuba Perezida yabizanywemo ku ngufu, kuko we ngo yari yifitiye gahunda yo guhinga ibirimo ibihumyo, ngo yibonere amafaranga menshi.

Ati: “None ninjye wizanye? Njyewe sinjye nizanye. […] Njye sinigeze ntekereza ibyo byo kuba umukuru w’igihugu, uzabaze inshuti zose twarikumwe kuva mu 2005.”

Yavuze ko adakunda intebe y’ubutegetsi, ko ngo atazi niba n’ishyaka rye ari we rizohereza mu matora y’umukuru w’igihugu ahanzwe amaso mu gihe kiri imbere.

Ndayishimiye, agaruka ku rubuga rwa demokarasi n’abo babanye mu ishyamba ariko ubu batavuga rumwe, yavuze ko bari basangiye urugendo ariko badasangiye intego.

Ati: “Twese twagiye muri ruriya rubuga rwa demokarasi, ariko buri wese afite uko yashakaga gukina umukino.”

Ndayishimiye yavuze ko umukuru w’igihugu atari we uzi ubwenge kurusha abandi, ari yo mpamvu ngo yiyambaje abarimo urubyiruko kugira ngo ahashye ubukene mu Burundi, nubwo kubigeraho bikiri ihurizo.

Muri iki kiganiro, Ndayishimiye yaburiye Jenerali Alain Guillaume Bunyoni uherutse guhabwa imbabazi akava muri gereza, ko ikosa rito rishobora kumusubiza mu gihome.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article