Mu murenge wa Rilima w’Akarere ka Bugesera habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bibera mu Bitaro bya Rilima (RILIMA ORTHOPEDIC SPECIALIZED HOSPITAL, Sainte Marie, ROSH, Ste Marie) aho abibutse batunze agatoki ubwicanyi bwakozwe n’Abarundi muri Bugesera, n’ubu batahanwe.
Uyu muhango wabaye tariki 17 Mata, 2026 ubimburirwa no gushyira indabo ku kimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kiri ahahoze icyobo cyari ubwiherero bwa Paroisse Gatolika ya Rilima, cyajugunywemo Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye.
Rumanyika Issa Gazelle, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rilima, avuga ko umubyeyi we Mukandekezi Felisita yishwe ajugunywa muri kiriya cyobo, ariko nyuma we n’abandi bashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Gashora mu Bugesera.
Ati “Ku itariki ya 10 – 11 Mata, 1994 nibwo ibitero by’Interahamwe n’abandi bicanyi bari baturutse hirya no hino, baturutse aho bateguriye ibitero byabo nibwo bageze hano n’imbaraga nyinshi. Abahungiye hano kuri Paroisse bamwe batangiriwe mu nzira bazi ko bahunze, abandi bari bahunze bagezeyo, abagezeyo bose biciwe aho kuri Paroisse.”
Yavuze ko hariya hari aho bitaga mu Kizayirwa (bakuwe muri Zaire) ku gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal na Mobutu wategekaga Zaire, kuva tariki 07 Mata, 1994 batangiye kwicwa kugeza ubwo Inkotanyi zahageze hagati mu kwezi kwa Gatanu, 1994.
Rumanyika avuga ko we atabashije kugera kuri Paroisse, ahubwo bahuriye mu rugo rw’umuntu wari mwene wabo. Umubyeyi we yari yahungiye ku Kiliziya, ngo haje indege y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, bagira ngo ni Inkotanyi barasohoka.
Ati “Na we yarasohotse ahura n’Abararundi bari aha, bavugaga ko bazi kwica Umututsi, ko umwica amuraza, ni bo bigishije ubugome bw’ubwicanyi bamwe mu baturanyi twari duturanye aha babafasha kwica. Hano hari umugabo w’Umurundi bitaga Andereya ni we wamufashe (umubyeyi wa Rumanyika), na mushiki wange n’umwana we na bo arabica abata mu musarani, wari umusarani wa Kiliziya kandi ari muremure mu bugari n’ubujyakuzimu, baje kubakuramo babajyana mu Rwibutso rw’I Gashora niho baruhukiye.”
Rumanyika avuga ko Abarundi kugeza ubu batahanwe, kuko bavuye mu Rwanda batahutse kandi basa n’abahunze.
Ati “Bari bafite ubwicanyi n’ubugome bakoze hano mu Rwanda babona ko bizabagiraho ingaruka basubira iwabo bitewe n’uko iwabo hari hamaze kujyaho ubutegetsi busa naho bubashyigikiye (FRODEBU). Ntawigeze agaruka hano, nta n’uwahagaruka nta nubwo tubyizera, ariko icyaha cya Jenoside ntabwo gisaza, hari igihe yenda bazafatwa ariko kugeza ubu nta Murundi urakurikiranwaho icyaha cya Jenoside mu bari aha ngaha.”
Uyu mugabo yariyubatse yarangije kwiga Kaminuza ubu ni Umunyamategeko, afite akazi yashatse umugore aricungura.
Undi watanze ubuhamya ni GAKWERERE Sirilo, na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rilima, akaba yarabashije guhungira i Burundi ararokoka.

Chantal Bankundiye uhagarariye IBUKA mu karere ka Bugesera, mu butumwa atanga ni ugukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rilima, akavuga ko hari abagifite ibikomere mu mubiri, no ku mutima ariko uko biri bitameze nko mu gihe cyashize.
Yavuze ko hari abafite inzu zishaje, zasenyutse batabasha gusana ariko Akarere kagerageza kuzisana, agasaba abafatanyabikorwa bose gutekereza ku buzima bw’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko harimo abageze mu zabukuru bakabafata mu mugongo.
Bankundiye yavuze ko abarokotse Jenoside kuri Paroisse ya Rilima no mu nkengero zaho ari ngerere, akavuga ko kiriya kimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyazabungabungwa mu gihe hari gahunda yo kwimura ibikorwa remezo bitandukanye biri hariya bitewe na gahunda Leta ihafitiye yo kuhubaka ikibuga cy’indege n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Ku kibazo cy’Abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba bari impunzi zabaga i Gashora, yavuze ko bari bafite uburyo bwihariye bwo kwica bababaje umuntu “bakamutema ahantu adahita apfa.”
Ati “Abantu bafite inkovu zibabaje abenshi bazitewe n’Abarundi. Abarundi ntabwo bishe Abatutsi ba hano gusa, banyanyagiye mu karere ka Bugesera hose. Abarundi ni bo bazindutse mu gitero cyishe Abatutsi mu Kiliziya ku itariki 15 Mata, 1994 i Nyamata, bakomerezaho baza i Ntarama. Abarundi bari barimo, bari Interahamwe, bari baragiye mu mutwe w’Interahamwe ku buryo byari bigoye. Abarundi bari bazi gucura intwaro, bari bazi kwiruka, kuvumbura, bari bazi guhiga ni babi cyane n’abandi bitwaga Abatwa. Bari bazi kurema itsinda rifasha Abahutu kwica, twe dusaba ubutabera.”
Ikibazo cyabaye kuri aba Barundi benshi ngo bakoreshaga izina rimwe ku buryo kubamenya n’aho bakomoka byari bigoye.
Ati “Uyu munsi baridegembya iwabo, ariko bene wabo bari i Burundi barabizi ko bene wabo bakoze Jensoide hano… Biratubabaza ntabwo twigeze tubona ubutabera ku byaha Abarundi badukoreye.”
Joseph Nkuranga, wari Umushyitsi Mukuru ahagarariye Akarere ka Bugesera, yakiriye ibyifuzo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aniyemeza gukorera ubuvugizi kiriya kimenyetso cy’amateka ya Jensoide yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rilima ngo kizakomeze kubungabungwa.
Dr. Nzayisenga Albert, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie yavuze ko Jenoside ari ikintu gitegurwa kandi kigategurwa na Leta, bityo ko ibyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo byari bifite ubukana bukomeye bitewe n’igihe byateguwe.
Yavuze ko mu murongo wo kwiyubaka, Abanyarwanda bongera guhura mu bikorwa bashyize hamwe, agasanga nko ku rwego rw’Ibitaro abantu bakwiye kuhagana bakavurwa hatitawe ku muntu uwo ari we.
Ati “Abantu bakwiye kubikora bazirikana ko nta Munyarwanda ukwiye kongera kuzira ubwoko bwe, cyangwa akazira uko yavutse.”
Yavuze ko abakozi bagomba kubwirwa ko nta muntu ukwiye kongera gutanya Abanyarwanda, cyane ko nko kwa muganga uhagana ahajya ababaye bityo akwiye kuhabonera ubufasha bumukiza ibikomere byo ku mubiri no ku mutima.



ANDI MAFOTO

UMUSEKE.RW
