Bibebityo Anicet, ukoresha izina rya Polyvalent mu muziki no mu itangazamakuru, yashyize hanze indirimbo yise ‘You’ aba aririmbamo inkuru y’umusore wakunze umukobwa agashyira ibindi ku ruhande, ariko umukobwa ntabihe agaciro.
Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 18 Mata 2026, ku mbuga zumvirwaho umuziki zirimo audiomack na Spotify ndetse no ku murongo wa You Tube witwa ‘polyvalent official’.
Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Jadish umaze igihe akorana na Polyvalent.
Polyvalent yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo iri mu njyana ya Drill nk’uko n’izindi ndirimbo aheruka gusohora ziri muri iyo njyana.
Ati “ Ni indirimbo y’inkuru y’umusore uba warihebeye umukobwa ariko umukobwa we atabiha agaciro.”
Uyu muhanzi avuga ko agerageza gukora ku byiciro byose mu rwego rwo guhaza abakunzi be n’abanyamuziki.
Ati “ Nyuma y’uko twakoze AMAYERI [indirimbo yasohoye igakundwa cyane kugeza asohoye ibice bitatu], hari abansabye ko nakora Drill y’urukundo. Ni aho igitekerezo cyavuye.”
Indirimbo You, ije ikurikira izindi uyu muhanzi ubifatanya n’itangazamakuru afite, zirimo Bya Bihe, Amayeri I, II na II, Kumusaraba ndetse n’izindi.


Nyura hano wumve indirimbo You ya Polyvalent:
