Ingaruka mbi z’intambara ya Iran zigeze ku bakoresha agakingirizo

Ikigo Karex gikora udukingirizo miliyari eshanu mu mwaka kigiye kuzamura igiciro

Sosiyete ya Karex iza ku mwanya wa mbere  mu gukora udukingirizo twinshi mu Isi aho ikora uturenga miliyari eshanu mu mwaka, yatangaje ko igiye kuzamura igiciro kuri two ku kigero cya 30%  bitewe n’intambara ya Iran na Amerika.

Ubushyamirane hagati ya Iran na Amerika bukomeje gushyira Isi mu kaga mu nzego zose ahanini bishingiye ku ihendwa ry’ibikomoka kuri peteroli nyuma y’uko aho yanyuzwaga hafunzwe.

Ubu abagezweho mu guhura n’ingaruka zabyo ni abakoresha udukingirizo nyuma y’uko Goh Miah Kiat uyobora ikigo cya Karex gifatwa nk’icya mbere mu gukora udukungirizo mu Isi, avuze ko bagiye kuzamura igiciro cyatwo ku kigero cy 30%.

Ahanini bishingiye ku kuba ibyo bifashishije badukora bisigaye bibahenda nyuma yo kubura inzira byacamo ngo bibagereho.

Iki kigo cyo muri Thailand cyasobanuye ko ubu kigowe no kubona ibinyabutabire bya ‘ammonia’ by’ingenzi mu gukora no gutuganya udukingirizo.

Ubu inzira ya Hormuz ikoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga irafunze kubera ubwumvikane buke hagati ya Iran na Leta zunze Ubume za Amerika.

Irana yafunze iyo nzira nyuma irayufungura ariko isanga Amerika nayo yafunze amazi magari kugira ngo amato atazajya yinjira cyangwa ngo asohoke muri Iran, ibyatumye icyo gihugu gisubira ku mwanzuro wo gukomeza gufunga iyo nzira.

Ikigo Karex gikora udukingirizo miliyari eshanu mu mwaka kigiye kuzamura igiciro

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *