Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yakurikiye umukino wa mbere w’irushanwa Nyafurika ’CAVB Men’s Club Championship 2026’ rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika muri Volleyball, warangiye APR VC itsinze Black Rhinos yo muri Zimbabwe amaseti 3-0.
Imikino y’iri rushanwa riri kubera i Kigali, yatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026, muri BK Arena.
Mu birori byo kuritangiza, harimo abahanga mu kuvanga imiziki barimo NEP Djs na Dj Crush, nyuma yo gususurutsa abari bahari, hakurikiyeho kwerekana amabendera y’ibihugu 15 byitabiriye irushanwa, bihagarariwe n’amakipe 24 arimo ane yo mu Rwanda.
Ngarambe Raphaël uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], nawe yahereyeho asaba Abanyarwanda kuzaba hafi amakipe azaba ari guhatana mu minsi 10.
Ati “Iki gikombe cyageze hano, ntikizave hano. Turabasaba ubufatanye bwanyu. Abakinnyi bariteguye kandi bafashijwe na Minisiteri ya Siporo, Guverinoma namwe. Iki gikombe kigomba kuguma aha.”
Mu ijambo rye, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatanze ikaze ku bitabiriye Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball barimo abagize amakipe 20 yavuye hanze y’u Rwanda.
Ati “Murakaza neza i Kigali, mu gihe u Rwanda rwishimira ko rubaye igihugu cya mbere mu karere rurimo mu kwakira iri rushanwa ry’akataraboneka. Ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza.”
“Tunejejwe no kuba tugiye guhuza ibihugu bya Afurika binyuze mu mukino wa Volleyball. Nizeye ko kwakira iyi mikino bizerekana icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cyo kwakira ibikorwa birimo na Siporo.”
Mu ijambo rye, Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Louis Rwakiranya, yavuze ko Afurika itakiri “iyo kwitabira gusa, ahubwo ikomeye ku Isi muri Volleyball.”
Umukino ufungura iri rushanwa, warangiye APR VC itsinze Black Rhinos yo muri Zimbabwe amaseti 3-0.
Kuri uyu wa Kane, tariki 23 Mata 2026, Police VC iri mu zihagarariye u Rwanda, iraza kwakira Prisons VC yo muri Tanzania. Ni umukino ukinwa Saa Munani z’amanywa muri BK Arena.
Muri Petit Stade, haraza kubera indi mikino itanu irimo uhuza Kepler VC iri mu zihagarariye u Rwanda na AS Injs yo muri Côte d’Ivoire. Ni umukino uba Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.















UMUSEKE.RW
