Ku nshuro ya kabiri, ibihembo bya Rubavu Music Awards & Talent Detection, bigamije gushimira abahanzi bitwaye neza no gushaka impano nshya mu Karere ka Rubavu, bigiye gutangwa.
Ni ibihembo ubuyobozi bwa Future Novelty Company, Vision Jeunesse Nouvelle n’Akarere ka Rubavu buvuga ko bizatangwa ku wa 30 Gicurasi 2026.
Ibirori byo gutanga ibyo bihembo, bigamije guteza imbere impano ziganjemo iz’urubyiruko mu myidagaduro no kuvumbura impano nshya, bizabera muri Kivu Intare Arena.
Umwaka ushize, ubwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya mbere, na bwo byabereye muri iyo nyubako yakira inama mpuzamahanga n’ibindi birori.
Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Future Novelty Company, iri mu bategura iki gikorwa, Fred Ruterana avuga ko bagiye kumanuka mu mirenge yose bashaka impano nshya, ndetse banashimira abakoze neza.
Agira ati: “Ibintu byo gushaka impano zigaherekezwa no guhemba abahanzi bahize abandi ntibyaherukaga kubera hanze ya Kigali.”
Yongeraho ko mu byiciro byahatanye umwaka ushize havuyemo icy’umufotozi mwiza, gisimbuzwa icy’indirimbo y’umuhanzi mwiza ukomoka i Rubavu, utakihakorera umuziki.

Umuyobozi mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle, Frère Ringuyeneza Vital, na we agaragaza ko ibyifuzwaga muri Rubavu Music Awards & Talent Detection bimaze kugerwaho ku kigero cya 80%.
Ati: “Gusa abafatanyabikorwa baracyari bake, ariko uyu mwaka abazahiga abandi bazabasha kubona ibahasha itubutse kurusha iy’ubushize.”
Avuga ko bishimira ko ku nshuro ya mbere, abarenga 3.000 bakurikiranye itangwa ry’ibyo bihembo binyuze mu kwitabira n’abandi bakurikiye ku buryo bw’ikoranabuhanga.
Ni mu gihe abagera kuri 572 bahatanye, barimo urubyiruko 500 rw’abanyempano bahatanye hagahembwa 12, n’abahanzi 72 babigize umwuga na bo bahatanye hagahembwa 12.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yahamirije itangazamakuru ko itangwa ry’ibi bihembo rizafasha abahanzi n’abandi banyempano kwaguka mu byo bakora.
Ati: “Gutahura impano ni urugendo dusanzwe dufatanyamo n’abantu batandukanye, ni nayo mpamvu twifuza ko abanyempano baguka bakagera kure, kandi zikabafasha gukorera amafaranga.”
Meya Mulindwa yanaboneyeho gutangaza ko Rubavu Music Awards & Talent Detection izajya iba buri mwaka.
Guhera ku wa 2 Gicurasi 2026, abanyamakuru b’imyidagaduro bazatoranya abahanzi 5 beza muri buri cyiciro, ndetse uruhare rwabo ruzaba rugize 50% by’amatora, mu gihe andi 50% azava ku matora yo kuri murandasi.









NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
