Rwiyemezamirimo watakambiye Umuvunyi Mukuru yongeye kumwenyura

Rwiyemezamirimo Ntwali Patrick avuga ko aho yahawe ubu ahishimiye

Rwiyemezamirimo witwa Ntwari Patrick wambuwe ibirombe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, yongeye kubisubizwa  bivuye ku cyemezo cyavuye ku Muvunyi Mukuru.

Mu kwezi kwa 10 Umwaka ushize wa 2025, ubwo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yasuraga Akarere ka Ngororero, yakiriye ikibazo cy’uyu Rwiyemezamirimo asuka amarira, amutakambira ko yambuwe ibirombe by’ahacukurwa imicanga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero mu buryo bw’amanyanga babiha Umushinwa.

Icyo gihe Ntwari Patrick ukuriye Kampani yitwa “Alliance Business Supply Ltd” yabwiye Umuvunyi Mukuru ko yahawe uruhushya, maze atungurwa n’icyemezo Akarere kasohoye kimwambura ibirombe nta kosa akoze.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye Akarere ko kamusubiza ibirombe bye, cyangwa kakamushakira ibindi bihwanye n’ibyo yari afite.

Ntwari Patrick yabwiye UMUSEKE ko aho yakoreraga hakomeje guhabwa uwo munyamahanga, gusa akavuga ko ashimira Umuvunyi Mukuru ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero kuba bongeye kumusubiza aho yakomorewe ari ahantu heza.

Ati: ”Aho bongeye kuduha ni hafi kandi ni ahantu hagari, turashimira Ubuyobozi bwacu.”

Aha Ntwali yagezaga ikibazo ku Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yasuraga Akarere ka Ngororero mu kwezi kwa 10 Umwaka wa 2025

Ntwari avuga ko Kampani bari bafitanye amasezerano yo kugura umucanga yongeye kubasanga aho bakorera bakomezanya amasezerano.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko gusubiza uyu Rwiyemezamirimo ibirombe biri mu nshingano z’Ubuyobozi kandi ko kugira ngo bikemuke uvuga ko arengana agomba kubigiramo uruhare.

Ati: ”Ibyakozwe, Rwiyemezamirimo yabyakiriye neza kuko yasanze nta karengane karimo anyurwa n’icyemezo Umuvunyi Mukuru yafashe kuko twafatanyije na we kugikemura.”

Umunsi Ntwari yagaragarije Umuvunyi Mukuru impamvu Ubuyobozi bw’Akarere bwamwambuye ibirombe bye mu buryo bw’amanyanga, yavuze ko bitwaje ko yangiza ibidukikije kandi yarasuwe n’Inzego abwirwa ko nta kibazo afite.

Bamwe mu bakozi bo mu Karere ka Ngororero, babwiye UMUSEKE ko umwe mu Bayobozi ari we wabikoze kubera inyungu yari afite kuri uyu munyamahanga.

Iyi Kampani yinura umucanga ikoresha abakozi  barenga 150 harimo ba Nyakabyizi n’abakozi bahoraho bafitanye amasezerano na Kampani.

Akoresha abakozi benshi binura umucanga
Umucanga we wongeye kubona isoko

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero.

Share This Article