Umuyobozi wa RIB na Polisi baganiriye n’uyobora Polisi muri Singapore

Polisi y'u Rwanda n'iya Singapore zaganiriye uko zanoza ikoranabuhanga mu kazi

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB , Col (Rtd) Pacifique K. Kabanda, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Amb.Innocent Muhizi, bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Polisi ya Singapore, How Kwang Hwee.

Ku rubuga rwa x rwa Polisi y’igihugu, batangaja ko “ Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye, guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gipolisi no guhangana n’ibyaha bigenda bivuka.”

Intumwa z’u Rwanda ziri muri Singapore zizitabira inama iteganyijwe kuba  yiswe  Milipol TechX Summit 2026,  igamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere ubutwererane mpuzamahanga mu bijyanye n’umutekano binyuze mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga rigezweho.

Ni inama iteganyijwe kuba kuwa 28-30 Mata 2026,ikazahuza abantu batandukanye biga uko hahangwa udushya mu rwego rw’umutekano.

U Rwanda na Singapore bisanzwe ari ibihugu by’inshuti ndetse bifitanye ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga, guhanga ibishya, uburezi, kongera ubushobozi, ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’ibindi.

Singapore iri gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga rikoreshwa muri banki rizwi nka Fintech.

Muri Nzeri 2023 kandi u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.

Abayobora Polisi zombi baganiriye
Impande zombi zaganiriye uko zateza imbere ikoranabuhanga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *