Nyarugenge: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.
Mu butumwa bwshyizwe kuri X, RIB yemeje ko yafunze Hategekimana Silas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere.
Ivuga ko mu mwaka wa 2023 na 2024, uyu Gitifu yagiye yohererezwa amafaranga na Rubazinda Callixte, umuyobozi wa kompanyi yitwa Calliane Company Ltd.
Ni amafaranga ngo yahabwaga kugira ngo akingire ikibaba Rubazinda wakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya afite.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko na Rubazinda afunzwe nk’umufatanyacyaha muri iki cyaha cya ruswa.
Hategekimana kandi ngo yagiye aburira Rubazinda mbere y’uko hakorwa ubugenzuzi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugira ngo adafatwa kuko yabukoraga nta ruhushya abifitiye.
RIB iributsa Abaturarwanda kwirinda ibyaha bya ruswa kuko bidasaza, bityo igihe cyose habonetse ibimenyetso ku wabikoze akabihanirwa hatitawe ku gihe yabikoreye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwongeye gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru aho bakeka ibikorwa bya ruswa hose.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
