Mu karere ka Burera, mu Murenge wa Kanoni, abasore babiri barashakishwa, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore witwa Nyiransabimana Leocadia w’imyaka 59, wakubiswe kugeza ashizemo umwuka.
I bi byabaye mu ijoro ryo kuwa 30 Mata 2026, mu Mudugudu wa Karambo muri uyu Murenge wa Kinoni.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu mugore Nyiransabimana Leocadia, yakubitiwe mu rugo rwa Rwamuhungu Leonard w’imyaka 58 akubiswe n’abahungu be babiri.
Amakuru avuga ko “bamuhoye ko yaje kuryamana na se ku buriri bwa nyina, mu gihe nyina yari yagiye kurwaza umugore w’umuturanyi mu Bitaro bya Ruhengeri.”
Nyakwigendera ngo yari asanzwe ari nshoreke ya Rwamahungu. Yarakubiswe agirwa intere, ajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Ntaruka ahita apfa.
Amakuru avuga ko abo bahungu bamukubise, bahise batoroka bakaba barimo gushakishwa kugira ngo bafatwe bashyikirizwe RIB.
Umurambo wa nyakwigendera wari ukiri ku Kigo Nderabuzima cya Ntaruka ariko bikaba biteganyijwe ko ujyanwa gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Ruhengeri.
UMUSEKE.RW
