Alex Ferguson yajyanywe kwa muganga igitaraganya

Nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino wahuzaga Manchester United na Liverpool kuri Stade ya Old Trafford, Alex Ferguson watoje United, yajyanywe kwa muganga uyu mukino utarangiye.

Nk’uko ikinyamakuru ‘Sky Sports’ cyabivuze, uyu mukambwe w’imyaka 84, yajyanywe kwa muganga kubera ikibazo cy’ubuzima yagize ubwo yari kuri Stade Old Trafford ya Manchester United.

N’ubwo Manchester United yatsinze Liverpool ibitego 3-2, Alex yajyanywe kwa muganga uyu mukino utararangira nk’uko ‘Sky Sports’ ibivuga.

Ferguson yagiye muri Manchester United mu 1986 ayivamo mu 2013 ubwo yari ahagaritse gutoza.

Yayihesheje ibikombe 38 birimo 13 bya Shampiyona y’u Rwanda na bibiri bya UEFA Champions League n’ibindi by’andi marushanwa muri iyo myaka 26 yayimazemo.

Uyu mukambwe, ari mu Bayobozi bakuru bagize Inama y’Ubutegetsi bafata ibyemezo bishingiye ku miyoborere y’ikipe.

Alex Ferguson yahesheje Manchester United ibikombe 38 mu myaka 26 yayimazemo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *