Ibitero bya ‘drones’ byishe inka nyinshi i Masisi

Imwe mu nka zishwe n'ibitero vya FARDC

Ihuriro rya AFC/M23 rirashinja ingabo za Leta bahanganye gukoresha ‘drones’ n’imbunda ziremereye mu kurasa ibice bituwe n’abaturage muri teritwari za Masisi na Kalehe, bikica n’inka nyinshi.

Ku Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa ryagabye ibitero bikomeye ku baturage n’amatungo yabo.

Ni ibitero bikomatanyije birimo imbunda ziremereye zirasira kure na drones z’ubwiyahuzi, byagabwe i Rushoga muri teritwari ya Masisi no mu bice bituwe cyane byo muri Kalehe.

Mu kugaragaza ishusho y’ibyabaye, umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yerekanye amafoto y’inka zarashwe muri ibyo bitero, avuga ko byakozwe n’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo.

Yavuze ko mu gitero cy’i Rushoga ku Cyumweru ahagana saa saba n’igice z’ijoro, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bateye abaturage, maze bica inka zigera kuri 56, izindi zirakomereka bikabije.

Yagize ati: “Bigaragaza umugambi wo gukoresha iterabwoba ugamije gusenya burundu imibereho n’ubukungu by’abaturage bo muri ako gace.”

Yavuze ko izo ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa zagabye ibitero byinshi hakoreshejwe indege zitagira abapilote za CH-4.

Yongeyeho ko saa 05h53 na 08h40, ibice bituwe cyane bya Lumbishi byagabweho ibitero, ndetse na saa 07h20 agace ka Rutare ko muri teritwari ya Kalehe nako karibasirwa.

Ati: “Ibyo bitero by’indege byangije imitungo y’abasivile, bibatera ubwoba, ndetse bituma benshi bahunga aho bari batuye.”

Mu itangazo ry’umuvugizi wayo, AFC/M23 ivuga ko, imbere y’ibyo bitero bihitana ubuzima bw’abantu, isanga “igomba kugira icyo ikora kugira ngo irengere kandi inarokore ubuzima bw’inzirakarengane…”

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, FARDC yagabye ibitero bya ‘drones’ byahitanye inka nyinshi mu Minembwe muri RD Congo.

Ibyo bitero byasize inka zibarirwa muri za mirongo zishwe n’ibitero by’indege, mu duce turimo Ilundu mu karere ka Minembwe.

AFC/M23 isaba umuryango mpuzamahanga kureka kwirengagiza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse no kumva inshingano zo gutabara abaturage bakomeje kwamburwa ubuzima.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *