Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango ba Kiyovu Sports, yemeje ko iyi kipe izakiresha ingengo y’imari ingana na Miliyari 1.250 Frw.
Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Gicurasi 2026, ni bwo hateranye inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango ba Kiyovu Sports.
Ni Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe, yari ifite ingingo zo kwigwaho zigera kuri enye.
Harimo kwakira no kwemeza abanyamuryango bashya, ishusho ya Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2025-2026 no kwemeza raporo za 2024-2025.
Harimo kandi kwemeza Amategeko Shingiro mashya ya Kiyovu Sports imbere ya Noteri no kuzuza inzego no kwemeza Iteganyabikorwa n’Ingengo y’Imari bya 2026-2027.
Mu bijyanye no kwemeza Ingengo y’Imari y’iyi kipe yo ku Mumena, hemejwe ko izakoresha Miliyari 1.250 Frw mu mwaka utaha w’imikino 2026-27.
Uretse iyi ngengo y’Imari, hanujujwe inzego zitari zuzuye, abari batakiri mu nshingano basimbuzwa abandi.
Karangwa Joseph wari Visi Perezida mbere, yasimbuwe na Carlos, Makuta Robert wari umubitsi yasimbuwe na Kayiganwa Angelique wahoze kuri uyu mwanya ubwo yatorwaga muri Komite yari iyobowe na Mvukiyehe Juvénal mu 2020.
Ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’iyi kipe, hashyizweho Manirarora Elie wigeze kwifuza uyu mwanya mu 2020 ariko agatsindwa na Munyengabe Omar.
Elie yasimbuye Karangwa Jeannine wari wareguye kuri izi nshingano mu minsi ishize.
Hashyizweho kandi Habinshuti Rashid nk’ushinzwe Ubukangurambaga bw’ikipe. Ni umwanya yasimbuyeho Minani Hemedi usanzwe ayobora abafana b’iyi kipe ku rwego rw’Igihugu.
Makuta Robert wari umubitsi w’ikipe, yashinzwe ibijyanye n’Ububikoshingiro bw’ikipe [Databases].
Hemejwe kandi amategeko mashya yatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB] agenga Imiryango Idaharanira inyungu. Ni umuhango wabereye imbere ya Noteri.
Urucaca ubu ruri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 44 mu gihe ejo hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa 30 wa BK Pro League, aho izasura Amagaju FC kuri Stade Kamen Saa Cyenda z’Igicamunsi.


UMUSEKE.RW
