Umuryango wa Col Ruhorimbere Gapanda John, ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge, urashinja igisirikare cya Congo kumushimuta, nyuma yo kumara ibyumweru bitatu ajyanywe ahantu hatazwi i Kinshasa.
Mu nyandiko UMUSEKE ufitiye kopi, umuryango wa Col Gapanda uvuga ko yagambaniwe na bagenzi be bakorera mu Ntara ya Ituri, ahitwa i Bunia, kuva ku wa 18 Ugushyingo 2025, afungirwa ahantu hatazwi mu gihe cy’amezi atanu.
Bakavuga ko kuva icyo gihe atigeze agezwa imbere y’ubushinjacyaha bwa gisirikare ngo abashe kwisobanura ku byo ashinjwa.
Ntayoberwa Pascal, umwe mu bavandimwe b’uyu musirikare mukuru, avuga ko bamenye ko yajyanywe i Kinshasa arwaye.
Ati: “Nta muntu wo mu muryango we bamenyesheje cyangwa ngo babwire inzego zitandukanye icyaha akekwaho n’aho bagiye kumufungira.”
Akavuga ko batewe impungenge n’ishimutwa ry’umuvandimwe wabo, kuko usibye kumva ko yajyanywe i Kinshasa muri ubwo buryo, batazi niba akiriho cyangwa niba yaba yarishwe.
Ntayoberwa asaba ubutegetsi bwa Kinshasa kugaragaza Col Ruhorimbere Gapanda John, kandi niba hari ibyo aregwa akagezwa imbere y’ubutabera.
Ati: “Yashimuswe arwaye diyabete kandi akwiriye gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo ahabwe imiti, kuko biri mu burenganzira bw’ibanze yemererwa n’itegeko.”
Yongeraho ko hari bagenzi be bafungiye muri za gereza zitandukanye i Kinshasa ndetse no mu Ntara ya Equateur.
Ni mu gihe hari undi musirikare witwaga Col Muragwa Bonheur wapfiriye muri gereza i Kinshasa, umurambo we ukajyanwa ahantu hatazwi kugeza ubu.
Hari kandi Major Kaminzobe wishwe na bagenzi be, barangiza bakamurya, nta cyaha ashinjwa uretse kuba ari Umututsi.
Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Kinshasa burashinjwa guhohotera no gufunga abasirikare n’abasivili bo mu bwoko bw’Abatutsi barenga 700.
UMUSEKE.RW
