RIB yafunze ‘Comptable’ ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta

Imodoka RIB yifashisha itwaye abakekwaho ibyaha

UMUSEKE wamenye amakuru ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Umubaruramari “Comptable” w’Umurenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare akurikiranyeho kunyereza umutungo wa Leta.

Yafashwe tariki 04 Gicurasi 2026, akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta hafi miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu (Frw 1,597,260).

Uyu “Comptable” witwa Safari yafatiwe mu cyuho ubwo umuturage yasinyiye sheki yayijyanaga kuri banki, agiye kubikuza amafaranga “yishyuwe n’Umurenge kandi nta kintu yigeze awukorera”.

RIB ivuga ko Safari yari yabyumvikanyeho n’uriya muturage kugira ngo abone uko anyereza ayo mafaranga.

Iki cyaha Sfari akurikiranyweho cyabaye tariki ya 01 Gicurasi 2026, mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare.

Safari yemera ko umuturage yasinyiye sheki nta kintu yari yakoreye Umurenge, ko ahubwo yashakaga aya mafaranga kugira ngo ayakemuze ikibazo afite.

Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Rwimiyaga, mu gihe dosiye iri gukorwa kugira ngo izohererezwe Ubushinjacyaha.

Ni mu gihe kandi RIB ivuga ko iperereza rikomeje.

Kunyereza umutungo, ni kimwe mu byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, by’umwihariko itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, akanishyura amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.

RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo kunyereza umutungo yitwaje akazi akora.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *