Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko ibyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyandaro yakoze byo gufungira abaturage mu Biro bitemewe na gato ko kandi biri gukurikiranwa.
Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rubune niho humvikanye inkuru y’umusaza n’umucekuru bafungiwe na Gitifu w’Akagari ka Cyandaro mu Biro nyuma y’uko bari bahamagajwe ngo bishyure iby’ibyibwe n’umwana wabo, bahagera Gitifu akabafungirana akigira mu nama.
Umusaza yabwiye Tv1 ati “Ubu ndi umuntu wo kwirirwa aha nkora ubusa. Natanze ibihumbi 280 Frw, nari nsigayemo amafaranga nzishyura buhoro buhoro. Ayo nari nzanye bayanze, bategeka ngo ndava hano yose nyatanze.”
Umugore we bafunganywe, na we ati “Baravuze ngo bibye amagare, ngo yiba imashini, ngo yiba n’inzoga. Njye nkavuga nti mu isantere ya Cyandaro, uyu mwana ni we wakoze ibyo byose?”
Abaturage bababonye bavugaga ko ibyo bitemewe gufungira umuryango mu Kagari, bibaza uko biri bugende nibashaka kwihagarika cyangwa bashonje.
Umuturage ati “Ntaho nzi byabaye. Akagari ntikagira gereza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Mbarushimana Prudence, aganira na TV1 yanenze imikorere y’Umuyobozi w’Akagari ka Cyandaro, avuga ko yakoze ikosa.
Ati “Iryo ni ikosa yakoze. Niba hari umuturage wakoze ikosa wamushyikiriza Polisi. Ikosa yakoze kandi, ntiyatubwiye. Turaza kumureba tumugire inama kugira ngo ibyo bintu ntabyongere.”
Iki kibazo cyaje kwinjiramo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, ku rubuga X yandika ko ibyo uyu Gitifu w’Akagari yakoze byo gukingirana abaturage akigendera bitemewe na gato kandi bidakwiye.
Ati “Biri gukurikiranwa uko bikwiye kugirango bitazongera.”
Ingingo ya 151 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ashaka cyangwa adashaka, utwara cyangwa ufungirana umuntu undi wese mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Uwahamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

I really like reading through a post that can make men and women think. Also, thank you for allowing me to comment!