Intumwa ya Donald Trump yahuye na Papa

Intumwa ya Donald Trump yahuye na Papa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yahuye na Papa Leo i Vatikani kuwa Kane, mu gihe cy’ibibazo bikomeye nyuma y’amagambo akarishye ya Perezida Donald Trump ku mukuru wa Kiliziya Gatolika ajyanye n’intambara ya Iran.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, yavuze ko guhura kwa Rubio na Papa Leo byari ikimenyetso cy’umubano “ukomeye” hagati ya Vatikani na Amerika.

Ibiro bya Papa bayatangaje  ibyo biganiro byaranzwe n’ubwumvikane busesuye, aho impande zombi zongeye gushimangira “ubushake bwo gushimangira umubano ushingiye ku bwumvikane hagati ya Vatican na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Vatican yatangaje ko impande zombi zongeye kuganira ku ntambara iri mu Burasirazuba bwo hagati,n’uburyo amahoro yagaruka.Banaganiriye ku bibazo by’intambara biri muri Afurika,Iran na Lebanon.

Banaganiriye ku mwuka mubi uri hagati ya Cuba ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Trump yanengaga Papa avuga ko ari gushyira mu kaga Kiliziya Gatolika ngo kuko atekereza kuba ari byiza kuba Iran yagira intwaro kirimbuzi.

Papa yamusubije ko butumwa bwa Kiliziya ari ukwigisha inkuru nziza ko kandi buri umwe afite uburenganzira bwo kumunenga.

Ni intambara y’amagambo Trump yatangije ku bakomeye mu Isi, by’umwihariko abo avuga ko bamutereranye cyangwa bashigikiye Iran.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *