Nyabihu: Umwarimu witwa Corneille wigisha ku Kigo cya GS Gatagara, yatanze ikirego ngo arenganurwe nyuma yo gukubitwa na Diregiteri we.
Uyu mwarimu avuga ko yakubitiwe mu kigo mu biro n’imbere y’abanyeshuri bikozwe n’umuyobozi w’ikigo azira gukererwa.
Uyu mwarimu yakobiswe ku wa 7 Gicurasi 2026 ubwo yahamagazwaga mu biro bya Diregiteri ngo atange ibisobanuro ku ikosa ryo gukererwa we na bagenzi be, bisobanuye bavuga ko byatewe n’imvura yari yazindutse igwa.
We na bagenzi be batandatu bageze ku ishuri ahagana saa mbiri ariko bangirwa gusinya kuko ngo bari bakerewe kubera ntawemerewe gusinya nyuma ya saa moya n’iminota 45 za mu gitondo, mu gihe uyu mwarimu yahageze saa moya n’iminota 55.
Abo barimu babwiye umwarimu witwa Nzahorerwanimana Anastase ubasinyisha, na we uregwa muri iki kirego, ngo abasinyishe kuko bakerewe kubera imvura yari yazindutse igwa, ariko yanga ko basinya.
Nibwo bigiriye inama yo kujya kwigisha abanyeshuri kuko amasomo yari yatangiye.
Ubwo abanyeshuri bajyaga mu karuhuko ka mu gitondo, abarimu bari kakerewe batumijweho mu biro bya Diregiteri bagezeyo Diregiteri ababaza impamvu bakerewe basobanura ko ari imvura yabiteye.
Mu kiganiro umwarimu wakubiswe yahaye UMUSEKE yagize ati “Diregiteri yahageze nka saa tatu (9h00 a.m) adutumaho mu biro, atangira kudutuka nk’uko bisanzwe ko twishe akazi. Umwe muri twe amubwira ko byatewe n’imvura amusubiza ko nta burenganzira imvura iduha bwo gukererwa, atubwira ko agiye kuduha zeru hose, no muri sisiteme adusaba no kwitahira. Ariko nk’abantu twize uburezi twumva ko tutasiga abana twakorera kuri zeru ariko bakiga.”
Akomeza agira ati “Nyuma yadusabye kuzana ibidanago, ndamubwira nti ntiwareka tukazabizana ejo twazindutse, kuko iyo ukoreye kuri zeru nta raporo n’imwe bagutangaho. Ahita agira umujinya arambwira ngo nagukubita, mu bo uzajya ukinisha simbamo. Aza ansanga ariko nkumva ko atatinyuka gukubita umugabo mugenzi we.”
Ati “Mu gihe ntarabyiyumvisha neza ankubita inshyi ansunika, ansaba kumusohokera mu biro ndanga ngo abanyeshuri bari hanze batabibona, na wa mwarimu wadusinyishaga Anastase na we baramfatanya bankubita imigeri bangeza hanze, bankubita abana babibona n’umuzamu yiruka ajya kuntabariza mu gasantere kahegereye, abanyeshuri barigaragambya byasaga nabi.”
Uyu mwarimu akomeza avuga ko yahohotewe bikomeye, ndetse ko kuri we atewe ipfunwe no kongera gusubira imbere y’abana yakubitiwe mu maso.
Gusa yashyikirije RIB ikirego kugira ngo ahabwe ubutabera.
Nzahorerwanimana Anastase ushyirwa mu majwi gufatanya na Diregiteri gukubita uriya mwarimu, ahakana ko batigeze bamukubita, ahubwo yateye amahane yanze gutanga ikidanago asohorwa ku mbaraga ariko adakubiswe.
Yagize ati “Diregiteri yabatumijeho ari 6 abibutsa inshingano zabo, abasaba kuzana ibidanago ngo arebe ibyo buzuzamo iyo bakerewe. Uyu mwarimu arasakuza ngo ntiyabizana, amusabye gusohoka aranga ngo inzu si iya Se, nanjye musaba gusohoka aranga. Njye na Diregiteri turamusohora tumujyana hanze na bagenzi be barasohoka, babona gucura umugambi ko yakubiswe ariko ntabwo yakubiswe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko ayo makuru yabagezeho gusa ko nta byinshi abivugaho kuko bagitegereje ibizava mu iperereza.
Yagize ati “Umwarimu yahisemo gukurikirana ikibazo cye atanga ikirego muri RIB, natwe dutegereje ikizavamo. Ubutumwa natanga ni uko umukozi wese akwiye kurangwa n’imyitwarire ihesha agaciro umwuga we.”
Ubuyobozi bw’Umurenge bwihutiye gusura iri shuri rya Gatagara baganiriza abayobozi n’abanyeshuri muri rusange nyuma y’izo mvururu, basabwa gukomeza akazi nk’uko bisanzwe n’amasomo agakomeza mu gihe bagitegereje ibizava mu iperereza.
UMUSEKE.RW
