Abakuru b’ibihugu bya Nigeria, Gabon, Mozambique, Mauritania na Guinea Conakry bategerejwe i Kigali mu nama ya ‘Africa CEO Forum’, ihuza abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abanyapolitiki baturutse muri Afurika no hanze yayo.
Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center tariki ya 14-15 Gicurasi 2026.
Abategura iyi nama batangaje ko izitabirwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, n’abandi batanu bazaturuka hanze.
Aba barimo Perezida Bola Tinubu wa Nigeria, Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Daniel Chapo wa Mozambique, Mohamed Sheikh Ould El Ghazouani wa Mauritania ndetse na Mamadi Doumbouya wa Guinea.
Ubuyobozi bwa Africa CEO Forum, buvuga ko iyi nama itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izaba ibaye ku nshuro ya 12.
Iy’uyu mwaka ni ubwa gatatu izaba ibereye mu Rwanda, ikazibanda ku buryo Umugabane wa Afurika wakomeza kwigira.
Abarenga 2000 bazaba bari i Kigali, bazaganira ku murongo ngenderwaho mu myaka 10 iri imbere harim imishinga minini n’ibikorwaremezo, kongera umusaruro, ubwigenge mu by’inganda no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
