Kigali – Umugabo warumye ugutwi umugore we RIB yamutambikanye

Umuraperi Sky 2 yashakanye na Bakarere Sandrine mu 2018 ariko bari barabanye imyaka ine mbere yaho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Hahirwabasenga Thimotee wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Sky2 nyuma y’uko umugore we agaragaje ko bashyamiranye amuruma ugutwi akuvanaho.

Uyu mugabo wafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi, 2026 akurikiranyweho icyaha cyo Gukubita, no Gukumeretsa ku bushake n’icyo guhoza ku nkeke uwo bashyigiranywe, aho yakubise umugore we basezeranye byemewe n’amategeko aramukomeretsa, ndetse amuruma ugutwi.

Uko gushyamirana kwabaye ku itariki 5 Gicurasi, 2026.

Uyu mugabo yumvikanye kuri imwe muri channel za YouTube avuga ko “akunda umugore we kandi amusabye imbabazi”.

Yavuze ko ari we wijyanye kuri RIB nta muntu umutwaye, avuga ko abagabo bakwiye kwirinda kurwana n’abo bashakanye.

Umugore we na we akomeje kumvikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ibyo byamubayeho, akavuga ko umugabo we afite inshuti mbi, zituma “bizamugora kubaka.”

Yavuze ko umugabo we yanagerageje kumutwika akoresheje Gaz ariko nyuma amusaba imbabazi bakomeza kubana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKE ko RIB yafunze Hahirwabasenga Themotee w’imyaka 30 uzwi ku izina rya SKY 2 ku mbuga nkoranyambaga, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukumeretsa ku bushake n’icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyigiranywe, aho yakubise umugore we basezeranye byemewe n’amategeko akamukomeretsa ndetse akanamuruma ugutwi ku buryo bubabaje.

Uyu mugabo SKY 2 arakekwaho kuba mu bihe bitandukanye yaragiye akubita umugore we, ndetse no kumuhoza ku nkeke.

Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, mu Mudugudu w’Agatagara.

Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Nduba mu gihe dosiye iri gutunganwa kugira ngo izohererezwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa umuntu wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita no gukumeretsa ku bushake n’icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, cyangwa ibindi byaha ibyo aribyo byose ko atazihanganirwa, azafatwa agafungwa.

SKY 2 wemera ko yakubise umugore we

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *