Rwanda Premier League iyobora Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], yatangaje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya Shampiyona. Uru rwego rwemeje ko ikipe yo muri Sudani niba iya mbere izahabwa igikombe cya Shampiyona mu gihe n’iyo mu Rwanda izaba iya mbere izahabwa ikindi.
Ni amakuru yatangajwe na Rwanda Premier League biciye mu Itangazo yasangije Abanyarwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026.
Uru rwego rwavuze ko ikipe yo muri Sudani izasoreza ku mwanya wa mbere muri BK Pro League y’uyu mwaka, izahabwa igikombe nk’iyahize izindi muri Shampiyona ariko aya makipe abiri y’abashyitsi yo atazahabwa ibihembo by’amafaranga yagenewe amakipe yitwaye neza.
Rwanda Premier League yakomeje ivuga ko izatanga ikindi gikombe ku ikipe yahize izindi mu zo mu Rwanda ndetse ikaba ari nayo izaruhagararira mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League 2026-27 kandi akaba ari yo izahabwa n’amafaranga aherekeza igikombe cya Shampiyona angana na Miliyoni 80 Frw.
Hasobanuwe kandi ko ikipe yo mu Rwanda izegukana Shampiyona niramuka inegukanye igikombe cy’Amahoro, iyayikurikiye ari yo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2026-27.
APR FC kugeza ubu niyo ya mbere mu makipe yo mu Rwandan’amanota 59 aho irusha umunani Rayon Sports ya kabiri mu zo mu Rwanda.


UMUSEKE.RW
