Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 izagera kuri miliyari 7.796,3 Frw, ikaziyongeraho miliyari 844,2 Frw ugereranyije na miliyari 6.952,1 Frw ziri mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026.
Byatangajwe ku wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2026,ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027 n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2026/2027-2028/2029.
Mu mwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2026, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 5,273.8 Frw, harimo miliyari 4,429.1 Frw azava mu misoro n’andi miliyari 582.4 Frw atari imisoro. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 548.3 Frw; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1,974.1 Frw.
Miliyari 4,779.1 Frw zizakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe. Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 3,017.2 Frw.
Minisitiri Murangwa yavuze ko iri zamuka rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali, no kongera inkunga igenerwa RwandAir iyifasha guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Minisitiri Murangwa yavuze ko mu bikorwa bizashyirwa mu bikorwa mu gihe giciriritse, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zijyanye no guhangana n’ingaruka z’iyi ntambara ku Rwanda.
Murangwa ati “ Umusaruro w’urwego rw’Ubuhinzi uteganyijwe kuzamuka cya 3.7% mu mwaka wa 2026. Ni mu gihe 4.8 % mu mwaka wa 2027 , no ku gipimo cya 5.3% mu mwaka wa 2028.”
Umusaruro w’urwego rw’inganda, uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 11.5% mu mwaka wa 2026, 11.1% mu mwaka wa 2027, no ku gipimo cya 8.3% mu mwaka wa 2028 .
Ni mu gihe umusaruro w’urwego rwa serivisi uzazamuka ku gipimo cya 6.1% mu 2026, 6.5% mu 2027, no ku gipimo cya 7% mu 2028.
Ingengo y’Imari y’umwaka 2026/2027 leta izibanda ku kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi,kongera ingano y’amazi atunganywa n’inganda ndetse hanubakwa inganda nshya,kongera ingano y’amashanyarazi binyuze mu mishinga itandukanye.

UMUSEKE.RW
