Mu gihe u Rwanda n’Isi bakiri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umuryango Mugari wa Kiyovu Sports, wasuye Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Ni igikorwa cyabaye ku wa mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2026, kitabirwa na Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Shema Ngoga Fabrice, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Uwamahoro Genevieve, abakinnyi n’abanyamuryango b’iyi kipe ndetse n’abandi bifatanyije nabo.
Mu bandi bifatanyije n’Umuryango wa Kiyovu Sports, harimo abakunzi ba APR FC, aba Rayon Sports n’abandi.
Ubwo bageraga ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, babanje gusobanura amateka y’Abatutsi bahashyinguye maze batemberezwa ibice birugize.
Basoje iki gikorwa bashyira indabo ahashyinguye Abatutsi muri uru Rwibutso ndetse barabunamira mu rwego rwo kubaha agaciro.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Uwamahoro Genevieve, yasabye abafana bose bari bahari ko urukundo bakunda amakipe yabo ari rwo bakwiye no gukunda Igihugu.
Ati “Iyo twibuka abari abakinnyi, tuba twibuka ibyo bifuzaga kugeraho batabashije kugeraho. Umupira w’amaguru ushobora gufatwa nk’imyidagaduro ariko ufasha mu gukira ibikomere kandi dufite inshingano zo kubaka igihugu gisigasira ubumwe bw’Abanyarwanda n‘amateka.”
“Bafana urukundo mukunda ikipe yanyu abe ari narwo mukunda igihugu cyacu. Kwibuka bidusaba kugira ubutwari bwo kurwanya abapfobya Jenoside n’abagoreka amateka yayo.”
Kiyovu Sports iri mu makipe yashegeshwe na Jenoside aho bamwe mu bakinnyi bayo yahitanye barimo Kagabo Innocent, Murenzi Innocent bitaga Gukuni, Rusha, Rudasingwa Martin na Kanyandekwe.














UMUSEKE.RW
