Perezida Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya 7 yikurikiranya – AMAFOTO

Perezida Museveni ubwo yarahiriraga kuyobora Uganda muri manda ya 7

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Yoweri Museveni yarahiririye kuyobora Uganda muri manda ya 7 yikurikiranya kuva yagera ku butegetsi mu mwaka wa 1986, aho azayobora Uganda indi myaka 5.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Abakuru b’Ibihugu n’abahagarariye Guverinoma.

Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan yageze muri Uganda aho yakiriwe na Madamu Rukia Isaya Nakadama ageze ku kibuga cy’indegecya Entebbe.

Ku kibuga Kololo mu mujyi wa Kampala, aho Perezida Yoweri Museveni arahirira hari kandi abandi bakuru b’ibihugu byo muri aka Karere, nka Antoine Felix Tshisekedi, na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akaba ari na we uyoboye Africa yunze Ubumwe.

U Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva Justin.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa yarahiye mu izina ry’Imana kuyobora Uganda, kurinda ubusugire bwayo kandi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ndetse asaba Imana kuzabimufashamo.

Umusangiza w’amagambo yavuze ko Uganda ibonye Perezida mushya uzayobora Uganda kugera mu gihe hazabaho amatora yandi mu mwaka wa 2031.

Nyuma yo kurahira Perezida Museveni yasinye mu gitabo, ahabwa ibirango by’igihugu birimo ibendera, amagambo y’indirimbo yubahiriza igihugu, ingabo, itegeko nshinga ndetse n’ikirangantego cy’igihugu.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere muri Uganda habaye umwiyereko n’ibirori bibanziriza irahira ry’Umukuru w’Igihugu, ndetse Perezida Museveni yakiriye Abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango wo kumurahiza.

Perezida Yoweri Museveni ukuriye ishyaka NRM ari ku butegetsi kuva inyeshyamba yari ayoboye zibufashe mu 1986. Amatora aherutse kuba muri Mutarama 2026, Museveni yayatsinze n’amajwi 71.65% kuri 24.72% ya Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine bari bahanganye.

Uyu yakomeje kuburabuzwa uyu muhango wo kurahiza Museveni ntiyawitabiriye kuko yaje kuva muri Uganda ahunze mu kwezi kwa Werurwe ubu ari muri Leta zunze Ubumwe za America.

Museveni yerekanye ko azi gukinga ingabo
Aha yerekanaga amagambo agize indirimbo yubahiriza igihugu cya Uganda
Yarahiriye kurinda itegeko nshinga
Ngiki ikirangantego cya Uganda
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yururuka ava mu ndege
Museveni mu modoka ya gisirikare ifite ibirahure bitamenwa n’amasasu yiyereka abaturage n’abashyitsi
Museveni arahirira kuyobora Uganda
Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, ahabwa amahirwe yo kuzamusimbura ku butegetsi
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan ageze i Kampala
Intore zagaragaye muri ibi birori
Abaturage bari bakereye uyu muhango
Uganda ni igihugu cyakiriye abanyamahanga benshi barimo n’Abahinde
Abaturage baje muri uyu muhango

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *