Umuyobozi Mukuru wa Banki ya CADECO, Javan Dusabe Sangano, yijeje abaturage bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 ko bashobora kubitsa no kubikuza ndetse no guhabwa inguzanyo ku nyungu iboneye impande zombi.
Yabigarutseho ku wa 11 Gicurasi 2026, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro amashami abiri ya Banki ya CADECO mu mujyi wa Goma.
Ni mu birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba AFC/M23, barangajwe imbere na Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu n’imari, Shadrack Amani.
Umuyobozi Mukuru wa CADECO, Javan Dusabe Sangano, yavuze ko iyi banki yakira abantu bose bifuza kubitsa amafaranga yabo cyangwa kuyabikuza mu ngano iyo ari yo yose.
Yongeyeho ko izafasha abaturage n’abacuruzi bashaka kohereza amafaranga kuri konti ziri mu bihugu bitandukanye, ndetse izajya inavunja amafaranga y’amanyamahanga.
Umuyobozi Mukuru w’iyi banki yatangaje ko mu zindi serivisi izajya itanga harimo kwakira imisoro n’amahoro no kunyuzaho imishahara yo guhemba abakozi.
Ati: “Umuntu ufite ingwate nk’inzu cyangwa ikibanza yemerewe kugana iyi banki ikamuha inguzanyo, mu gihe abadafite ingwate bo basabwa kwishyira hamwe bagakora itsinda kugira ngo babone inguzanyo.”
Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu n’imari, Shadrack Amani, yavuze ko CADECO yafunguwe nyuma y’uko Kinshasa ifunze amabanki yo mu bice byose bigenzurwa na AFC/M23.
Yavuze ko Leta ya Congo yafunze amabanki igamije kwigarurira imitungo y’abaturage, kuniga ubukungu, kubateza ibihombo no kubangiriza imibereho, kandi ko ibyo byose bigize ibyaha.
Visi Guverineri Amani yavuze ko mu guhangana n’iyo politiki ya Tshisekedi yo guhana rubanda rusange no kubuza abaturage uburenganzira bwabo, AFC/M23 izakomeza gushyira imbere ibisubizo bigamije korohereza abaturage.
Ati: “Dukomeje gusaba abaturage kwizera no gufungura konti muri CADECO.”
Mu mwaka ushize ni bwo AFC/M23 yafunguye CADECO, nyuma y’uko Leta ya Kinshasa yari imaze gufata icyemezo cyo gufunga amabanki yo mu mijyi ya Goma na Bukavu.
Abakora ubucuruzi buciriritse, barimo abagore n’abandi, basabwe kugana iyi banki kugira ngo bahabwe inguzanyo zo kwagura imishinga yabo, kuko ari bo igamije gufasha.
Ubuyobozi bwa CADECO bwatangaje ko mu minsi ya vuba amashami mashya y’iyo banki azafungurwa mu bice bya Rutshuru, Masisi na Minova.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
