Umuyobozi afunzwe akekwaho “kurya ruswa” y’amafaranga 11,200

Ruswa mu Rwanda iribwa mu ibanga ryo hejuru

UMUSEKE wamenye amakuru ko hari Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagali ko mu Karere ka Ngororero, watawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusaba, no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi cumi na kimwe na magana abiri (Frw 11,200).

Uyu Gitifu w’Akagari ka Binana, witwa Callixte w’imyaka 36, ariya mafaranga akurikiranyweho ngo yayahawe n’umuturage.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi uriya muyobozi tariki 12 Gicurasi, 2026.

Amakuru avuga ko Callixte yatse umuturage Frw 70,000 kugira ngo azamufashe imyanzuro y’Abunzi iteshwe agaciro mu rubanza yari yatsinzwe aburana n’umugore we imitungo.

Ibi bikaba byarabereye mu Kagali ka Binana, Umurenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero.

Uriya muyobozi ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Ngororero, mu gihe dosiye yatangiye gukorwa kugira ngo izohererezwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo Gusaba, Kwakira cyangwa gutanga indonke uguhamijwe n’Urukiko ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, cyangwa yakiriye.

RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba no kwakira indonke yitwaje akazi akora, inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ubutumwa bwa RIB kandi, buvuga ko ishimira abakomeje kwanga ingeso mbi yo gutanga ruswa, ibashishikariza kugumya gutanga amakuru kugira ngo ababikora bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *