Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho gushuka urubyiruko barwizeza kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada.
Ubutumwa bwa Polisi yashyize ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) yavuze ko “abantu batandatu bakekwaho gushuka urubyiruko barwizeza kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada batawe muri yombi.”
Yagize iti “Ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, hafashwe abantu batandatu bakekwaho gushuka urubyiruko babizeza kubafasha kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada. Abafashwe barimo kubazwa kugira ngo hakorwe iperereza, no kumenya ukuri ku by’iki gikorwa.”
Amakuru avuga ko ku munsi w’ejo tariki ya 13 Gicurasi 2026, kuri Lemigo Hotel yo mu Mujyi wa Kigali hari abantu benshi cyane bashakaga amakuru yo kujya kwiga muri Canada.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyamabaga, agaragaza urwo rubyiruko rwicaye mu mbuga za Hoteli no mu nkengero zayo, rutegereje guhura n’abo bantu bari kuruha amakuru yo kujya kwiga muri Canada ariko barategereza baheba.
Aba bashituwe n’amakuru bahawe na bimwe mu byamamare by’imbere mu gihugu byavugaga ko “mu Rwanda hari za kaminuza zo muri Canada zirenga 15 zije gushaka abanyeshuri.”
Muri ubwo butumwa basabaga abo banyeshuri kuza bitwaje ibyangombwa birimo impamyabumenyi zabo, ndetse n’imyirondoro igaragaza ubumenyi n’uburambe bafite (CVs).
Abamamaza bavugaga ko hari n’inguzanyo yo kwiga muri Canada bidasabye ingwate iyo ari yo yose bityo icyo basabwa ari ukwiyandikisha.
Si ubwa mbere abantu bavuga ko bashakira amahirwe urubyiruko mu Rwanda bagaragaye muri ubu buryo, mu mwaka wa 2019 na bwo urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rwagiye mu cyumba cy’inama cy’inyubako ya Kigali Convention Centre rwatanzemo amafaranga, ariko rusanga rwishyuye abatekamutwe.
Icyo gihe byavuzwe ko buri wese yishyuraga 4,500Frw yo kwiyandikisha akoresheje telefone (Mobile Money), abandi bishyuye kuri Internet, abandi bishyura bageze aho inama yagombaga kubera.
Aba bavuga ko iyi nama yiswe ’wealth and fitness summit’ bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa na 197$ yo kwitabira ariko nabwo basanga ari ikinyoma ndetse abakekwa baza gufatwa.

UMUSEKE.RW
