Karasira Aimable bitaga “Professor Nigga” yashyinguwe

Karasira Aimbale yashyinguwe

Karasira Uzaramba Aimable wamamaye nka Prof Nigga, wapfuye ubwo yiteguraga gutaha nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka itanu mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere yashyinguwe.

Umuhango wo guherekeza Karasira wabaye ku wa 14 Gicurasi, 2026 wabanjirijwe no kumusezeraho mu Biryogo mu Mujyi wa Kigali mu cyumba cy’itorero rya Anglican ryitiriwe Mutagatifu Etienne (St Etienne).

Abitabiriye uyu muhango barimo abo mu muryango we, abiganye na Karasira, abakoranye na we muri Kaminuza ndetse n’abanyamategeko be.

Murumuna we Aimé Uyisenga, yahawe umwanya avuga amateka n’ubuzima bwaranze Karasira Aimable.

Uyisenga yavuze ko yize amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza ndetse anavuga ko mukuru we yakundaga gukina umukino njyarugamba wa karate.

Yavuze ko “Karasira yamubwiye ko yashenguwe n’urupfu rwa Mukuru we, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, witwaga Tuyisenge Emmanuel ari naho avuga ko yatangiye kugira ibibazo byo mu mutwe n’ihungabana.”

Igitambo cya Misa cyo kumusabira cyaturiwe kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Karasira yashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Karasira apfuye afite imyaka 49 kuko yavutse mu 1977.

Yavukiye mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye akaba yari mwene Karasira Claver na Mukaruzamba Marie Goreth.

Yamenyekanye ubwo yigishaga muri Kaminuza anabifatanya n’ubuhanzi, yitwa Professor Nigga, nyuma atangira kujya akora ibiganiro byibandaga ku kunenga ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ibyo biganiro byatumye aza gutabwa muri yombi, ashinjwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ibyo byaha Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko bimuhama agafungwa imyaka 30, ariko aza gusaba imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri YouTube nyuma urukiko rumugabanyiriza igihano akatirwa imyaka itanu y’igifungo.

Igihano yagihawe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza.

Karasira Aimable yapfuye ku itariki ya 6 Gicurasi, 2026 ubwo yari arangije igifungo cy’imyaka itanu yari yarakatiwe nyuma yo kunywa imiti myinshi nk’uko urwego rw’Igororero (RCS) rwabitangaje, iyo miti yari isanzwe imufasha mu burwayi bwo mu mutwe yari afite.

Murumuna wa Karasira yavuze ubuzima n’amateka ya mukuru we
Inshuti ze biganye n’abo bakorany muri Kaminuza bamutabaye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *