Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League] y’umwaka utaha w’imikino 2026-27, biteganyijwe ko izatangira mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka.
Ni amakuru yemejwe n’Urwego rushinzwe ndetse rukanayobora Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru [Rwanda Premier League].
Hatangajwe ko Shampiyona y’umwaka utaha w’imikino 2026-27, izatangira tariki ya 4 Nzeri 2026 izarangire tariki ya 30 Gicurasi 2027.
Hatangajwe ko imikino ibanza biteganyijwe ko izarangira tariki ya 22 Mutarama 2027 mu gihe iyo kwishyura izatangira tariki ya 5 Gashyantare umwaka utaha.
Harabura imikino itatu ngo BK Pro League y’uyu mwaka irangire ariko igikombe cyamaze kubona nyiracyo kuko cyegukanywe na Al-Hilal SC yo muri Sudani mu gihe n’ikipe izaza imbere mu zo mu Rwanda, izahabwa igikombe nk’iyegukanye Shampiyona 2025-26.


UMUSEKE.RW
