Minisitiri wa Siporo yihanganishije umuryango w’umukinnyi wapfuye

Uwanyirigira Gwiza Odilon yapfuye azize impanuka

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yihanganishije umuryango wa Uwanyirigira Gwiza Odilon wakiniraga Black Thunders BBC, wapfuye azize impanuka.

Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026, ni bwo iyi kipe ikina mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yemeje urupfu rw’uyu wari umukinnyi wayo. Yavuze ko yapfuye azize impanuka.

Minisitiri Nelly Mukazayire abicishije kuri X, yagaragaje ko ashenguwe n’urupfu rwa Uwanyirigira Gwiza Odilon.

Nelly Mukazayire yihanganishije umuryango we, bagenzi be, inshuti ze ndetse n’umuryango mugari wa Basketball mu Rwanda.

Nubwo ikipe ya Gwiza yatangaje urupfu rwe ejo hashize, uyu mukinnyi yapfuye ku wa 14 Gicurasi 2026.

Uwanyirigira Gwiza Odilon yapfuye azize impanuka

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *