Hari ababyeyi bahangayikishijwe n’abakobwa babyara bakabaterera abana

Munyangabe Innocent n’umugore we (ni abo bari ibumoso) bafite abuzukuru batatu babyawe n’mukobwa wabo abaha abo bana

Ruhango: Tekereza umukobwa udafite ubushobozi, uvuka mu muryango ukennye, wabyaye abana batatu akabasigira umubyeyi we na we ukennye, nibwo buzima bwa bamwe mu babyeyi bo mu Mudugudu wa Remera n’uwa Nyamiseke, batewe agahinda n’abakobwa babo babyara bikagira ingaruka ku buzima bw’abana babo.

Abavuze ibi ni bamwe mu baturage amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, batuye muri iyo Midugudu, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Byimana batunzwe ahanini n’akazi ko kubumba inkono.

Aba baturage babwiye UMUSEKE ko ntacyo Leta itakoze kugira ngo bave mu bukene bukabije bahozemo mbere y’uko gahunda zo kubitaho zishyirwaho.

Bavuga ko bubakiwe inzu, bishyurirwa Mitiweli n’abageze mu zabukuru bahabwa inkunga y’ingoboka.

Gusa bakavuga ko mu ngo zirenga 20 zituye muri iyo Midugudu ibiri harimo abakobwa babyariye iwabo, kandi bamwe muri bo bakaba bamaze kubyara imbyaro eshatu harimo n’abafite abana b’indahekana.

Mukakalisa Scolastica umwe muri abo baturage ati: ”Mfite abakobwa batatu bamaze kubyarira mu rugo, kandi bansigiye abana ubu nijye ubarera.”

Mukarwaya Monique wo mu Mudugudu wa Remera, avuga ko amafaranga bakura mu kazi  ko kubumba batayakuramo ayo gutunga umuryango w’abantu bangana batyo kuko atari menshi.

Ati: ”Dufite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, kandi abenshi ni abuzukuru babyawe n’abo bakobwa bacu.”

Ndererehe André avuga ko nubwo bahangayikishijwe n’abo bakobwa babyarira iwabo, amahirwe bafite bahawe n’imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame nta mwana n’umwe muri abo bavuka muri ubu buryo utiga.

Ati: ”Twifuza ko ubuyobozi bushakira aba bakobwa babyarira iwabo imyuga kugira ngo babashe kwita kuri abo bana.”

Abana bamwe bagize ikibazo cy’imirire mibi kubera ubukene buri muri iyo miryango

Umuyobozi w’Akarere wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine avuga ko nyuma yo kubona icyo kibazo cy’uwo mubare w’abakobwa babyaye mu myaka itandukanye, ubuyobozi burimo kuganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere, muri gahunda yise “agashya” yitwa MASENGE NAWE MARUME NGANIRIZA.

Yavuze ko urubyiruko rwigishwa kwifata byakwanga rugakoresha agakingirizo n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro butangirwa kwa muganga.

Ati “Dufite kandi umufatanyabikorwa ari we Itorero EAR, turiho dufatanya kwigisha abakobwa babyaye ndetse n’imiryango yabo kugira ngo yite ku burere b’abana neza.”

Mukangenzi Alphonsine yongeyeho barimo kuganira n’imiryango ngo abakobwa babyaye basubire mu ishuri kuko harimo abacikije amashuri. Ikindi ngo ni uko abashaka imirimo na bo ubuyobozi buzabibafashamo.

Uyu muyobozi yanavuze ko mu bufatanye n’inzego zitanga ubutabera, bamwe muri bo bazafashwa guhabwa ubutabera hakurikiranwa ababateye inda.

Mu mboni z’Umunyamakuru twasanze hari abandi muri abo bakobwa batwite inda zitateguwe, kandi ubona ko ntacyo bibabwiye muganira.

Hagombye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse ngo umuvuduko wo kubyara aba bakobwa bafite ugabanuke kuko byagira ingaruka ku mibereho y’abagize imiryango bavukamo.

Kuri iyi foto umukobwa umwe muri bo aronsa, undi atwite inda itateguwe nk’uko yabibwiye UMUSEKE
Leta yabubakiye inzu ariko bigaragara ko imibereho yabo ikigoranye

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *