U Rwanda ruteganya ko Nikeleyeri yarwo izaba itanga umusaruro mu 2030

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutanga ikizere mu gukoresha ingufu za Nikeleyeri

Perezida wa Repubulika Paul Kagame,   yavuze ko icyiciro cya mbere cy’isesengura ku bisabwa ngo mu Rwanda hashyirwe ibikorwaremezo bizafasha kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri cyarangiye bityo  mu ntangiro zo mu 2030, u Rwanda rwatangira kubona amashanyarazi aturuka kuri izo ngufu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, ubwo mu Rwanda hatangizwaga inama Nyafurika ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri no guhanga ibishya muri uru rwego.

Ni inama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri, yitabirwa n’abo mu nzego zifata ibyemezo, abakora mu rwego rw’Ingufu za Nikeleyeri, abashoramari, abashakashatsi n’abahanga mu guhanga udushya n’abandi bafite aho bahuriye n’uru rwego muri Afurika.

Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za guverinoma byo mu bihugu bya Afurika barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uwa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko kuba bamwe mu bayobozi baremeye kwitabira iyi nama, bigaragaza  ubwumvikanye n’ubushake buri mu bihugu bugamije gushaka gukemura ibibazo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba rwararangije neza icyiciro cya mbere ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo  hashyirwe ibikorwaremezo bibyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri.

Ni isesengurwa rikorwa n’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nikeleyeri, (International Atomic Energy Agency: IAEA).

Perezida Kagame ati “ Dufite intumbero yo kuba twamaze gutangiza ingufu za nikeleyeri mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, kandi iri sesengura ryemeza ko turi mu nzira nziza.”

Umukuru w’Iigihugu asanga Afurika gukoresha ingufu za Nikeleri bizarushaho no kuzamura imikorere y’inganda n’ubukungu bw’igihugu.

Ati “ Kuri Afurika, ingufu si ikibazo cy’iterambere gusa, ahubwo ni wo musingi w’izamuka ry’inganda n’ihatana mu bucuruzi. Inganda zigezweho, itunganywa ry’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, n’ubuvuzi buhanitse byose bishingiye ku ngufu zizewe kandi zihoraho. “

Perezida Kagame asanga uku gukoresha ingufu za Nikeleyeri bizagira uruhare mu guteza imbere Afurika.

Umuyobozi w’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nikeleyeri, (International Atomic Energy Agency: IAEA), Rafael Mariano Grossi, yavuze ko Urwego rw’Ingufu za Nikeleyeri ruzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere Afurika.

Ati “Ikibazo cy’Ingufu ndetse no kwihaza mu ngufu cyangwa uko dufasha buri gihugu mu kugera ku ngufu, byamaze kugaragara ko ari byo bigena uko dushyigikira igihugu mu iterambere by’umwihariko hano ku Mugabane wa Afurika.”

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri zigamije amahoro (NCMOU).

Muri Kanama 2024, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Ikigo cyo muri Amerika gikora ibijyanye n’izi ngufu cya ’Nano Nuclear Energy Inc’, hagamije gukora ikoranabuhanga rishya rizajya ryifashishwa mu kubyaza ingufu za Nikeleyeri amashanyarazi.

Hari hashize umwaka umwe na none Guverinoma y’u Rwanda igiranye amasezerano na Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikore igerageza ku ikoranabuhanga ryaganisha ku kuba mu Rwanda hatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka kuri izo ngufu.

U Rwanda rwifuza ko mu 2050 rwaba ruri mu bihugu biteye imbere bityo ingufu za Nikeleyeri rwafasha kugera kuri izo ntego.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko igihugu gikeneye gutunganya ingufu z’amashanyarazi za megawatt zirenga 5000, zivuye kuri megawatt 406 zihari ubu.

Kugira ngo ibyo bishoboke, yafashe icyemezo cyo kubaka uruganda ruto rutunganya ingufu za nucléaire (Small Modular Reactor) kuko ari zo zafasha kugera kuri iyo ntego.

Ruvuga ko kuva 2018, rwohereje  hanze abanyeshuri barenga 200 biga  ibijyanye n’izi ngufu ndetse rwanatangije muri kaminuza y’u Rwanda,   ishami ryibyigisha.

MU Rwanda hatangiye inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri
Umuyobozi w’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire, (International Atomic Energy Agency: IAEA), Rafael Mariano Grossi
Amerka n’u Rwanda byasinye amasezerano

UMUSEKE.RW

 

 

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *