Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa ziri muri Afurika yasuye u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe Imikoranire n'ibihugu bya Afurika, Maj Gen Pascal Ianni

Ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bagiranye ibiganiro n’Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa ziri mu bihugu bya Afurika, Maj Gen Pascal Ianni, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’Ishami ry’Ingabo z’u Bufaransa ziri mu bihugu bya Afurika n’Ingabo z’u Rwanda.

Maj Gen Pascal Ianni yanasuye Ishuri ry’Ingabo z’u Rwanda rihugura abasirikare riri i Gabiro.

Ku wa Gatatu yatanze ikiganiro ku banyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze, ku mikoranire y’Ingabo z’u Bufaransa ku byerekeranye n’umutekano wa Afurika.

Igisirikare cy’u Rwanda kandi cyatangaje ko cyakiriye inama ya 7 ya Komisiyo ihuza u Rwanda n’ Uburusiya ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare.

Iyi nama izamara iminsi itatu, yatangiye kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2026.

RDF ivuga ko iyi nama ngarukamwaka ni urubuga  rwo gusuzumiraho aho ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’ Uburusiya bugeze, ndetse no kurebera hamwe indi mikoranire mishya y’ubufatanye.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *