Abarezi n’abanyeshuri bo mu Karere ka Musanze basaga 1,000 bigishijwe uko bakwirinda no kurwanya inkongi, uko bakoresha kizimyamuriro, ndetse n’uko bakwitwara mu gihe inkongi yaturuka kuri gaze.
Ni igikorwa cyakozwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kuzimya inkongi n’ubutabazi, mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026, muri ETEFOP TSS Ruhengeli.
Ati “Ubu ntabwo ari twe duhuguwe twenyine ahubwo tuzasangiza ubu bumenyi imiryango n’inshuti zacu batari babufite bityo bugere kuri benshi.”
Polisi y’u Rwanda ishimangira ko muri gahunda zayo ishyiramo no gusangiza ubumenyi abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kugira ngo bakure bazi uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’inkongi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yasabye abahuguwe kuzirikana ubumenyi bahawe kandi bakabusangiza n’abandi.
Ati: “Ubumenyi mwahawe ni ingenzi mu gukumira inkongi no kuyirinda, ndetse n’igihe yabaye mukamenya uko mwitwaramo mukoresheje ikizimyamuriro cyangwa ubundi buryo mweretswe.”
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi rivuga ko gahunda yo guhugura abaturage ku kwirinda no kurwanya inkongi izakomeza, kuko igabanya impanuka n’ibihombo ziteza.



JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze
