Abarwayi bavurwaga Ebola n’abandi bayicyekwaho batorotse ibitaro bya Rwampara biri mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni mu gace gafatwa nk’izingiro ry’icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje kwica benshi.
Aba barwayi uko ari batandatu bari muri ibyo bitaro, barimo batatu byari byaremejwe ko banduye Ebola n’abandi batatu bayicyekwagaho.
Urubuga Actualite.cd dukesha iyi nkuru rwatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2026, ubwo abantu bazaga gufata umurambo w’umuntu wabo wari wishwe na Ebola, abaganga banze kuwutanga kubera ko amategeko abuza abantu babonetse bose gushyingura uwishwe na Ebola.
Nyuma aho havutse kutumvikana, ibikoresho n’amahema yari yarashinzwe ngo ajye yifashishwa mu kuvura aratwikwa, ibyahaye icyuho abo barwayi ba Ebola n’abayicyekwaho bahise batoroka.
Ubwoba bwabaye bwinshi mu baturage bibaza aho abo barwayi bagiye, niba batagiye gukiwirakwiza Ebola mu baturage dore ko bumwe mu buryo yanduramo harimo gukora cyangwa guhura n’uyirwaye.
Ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari abantu barenga 150 bamaze kwicwa na Ebola n’abandi bakabakaba 600 bikekwa ko bayanduye.
Dr. Jean Kaseya, Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) yamaze kugera mu Mujyi wa Bunia muri Uturi mu rugendo rwo kureba uko inzego z’ubuzima ziri guhangana n’iki cyorezo.
Dr. Jean Kaseya yavuze ko biteguye abarwayi bakomeza kuba benshi bitewe n’uko bakomeje gutahura ababa barahuye n’abanduye icyorezo cya Ebola.
Mu mpera z’icyumweru hateganyijwe inama izabera i Kampala igahuza abahagarariye Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo n’inzego z’ubuzima muri Afurika ngo haganirwe ko hakomeza ubufatanye mu kugenzura no guhangana ko Ebola itakwira mu bantu benshi.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
