Amajyepfo: Abikorera bazatanga miliyoni 80 Frw yo gufasha abarokotse Jenoside

Mayor Habarurema Valens ashyikiriza uwarokotse inka

Abagize urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko bamaze kwegeranya miliyoni 80 y’u Rwanda yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Ibi babivuze ubwo PSF mu Ntara y’Amajyepfo bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye mu Karere ka Ruhango.

Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo Uwitije Bernard avuga ko bamaze gukusanya asaga miliyoni mirongo inani y’u Rwanda (80,0000 Frws) yo gufasha bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye.

Uwitije avuga ko igikorwa cyo kwibuka bagifatanya no kwishakamo ibisubizo kugira ngo bafashe abarokotse bafite ibibazo by’amikoro makeya.

Ati: ”Hari abo tuzubakira, abandi basanirwe inzu, hari n’abo twatangiye guha igishoro cyo gucuruza abandi bakaba bahawe  amatungo.”

Gitifu w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Védaste ashyikiriza Inka umwe mu barokotse Jenoside

Hitimana François wo mu Murenge wa Kinazi wahawe inka, avuga ko yaherukaga korora inka mbere ya Jenoside kuko izo yari atunze zose zariwe n’Interahamwe icyo gihe.

Ati: ”Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nari ntunze inka nyinshi, abishe Abatutsi ntabwo basize amatungo.”

Karekezi Gilbert yabwiye UMUSEKE ko abikorera bo mu bwoko bw’Abatutsi icyo gihe muri aka Karere ka Ruhango bari abakire kubera ko hari abari bafite amagorofa mu cyahoze ari Komini Tambwe, abandi bayafite mu Mujyi  wa Kigali ari ko bamaze kubica barabibohoza.

Ati: ”Nta mucuruzi n’umwe hano mu Ruhango wigeze ahisha umucuruzi mugenzi we w’Umututsi.”

Karekezi avuga ko abacurabwenge bari barashyizeho Resitora abavuye kwica abatutsi bariramo ku buntu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste ashimira abikorera ku musanzu batanga wo kubaka iterambere ry’igihugu, bakita no ku barokotse Jenoside batishoboye bitandukanye n’ibyo abacuruzi bakoraga mbere  ya Jenoside.

Ati: ”Kabuga Félicien yatanze imihoro yo kwica Abatutsi, ni na we washinze RTLM yicishije umubare munini w’abatutsi.”

Yashimiye Inkotanyi zarokoye abatutsi zihagarika Jenoside zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wari umugaba mukuru wazo.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, PSF yahaye inka abarokotse batandatu basizwe iheruheru na Jenoside.

Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens na ba Visi Meya bo mu Turere tw’Amajyepfo
Karekezi Gilbert avuga ko abo bishe bari bafite imitungo myinshi mu Mujyi wa Ruhango n’uwa Kigali
Bamwe mu bahagarariye PSF mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo
Perezida wa PSF mu Ntara y’Amajyepfo Uwitije Bernard

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *