Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwemeje ko rwataye muri yombi umuyobozi wa Nkombo FC, Ujekuvuka Emmanuel uzwi nka Marchal Ujeku ukurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icy’Ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Marchal, ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry mu kiganiro kigufi yagiranye na UMUSEKE.
Yagize ati “Nyuma y’ibirego byatanzwe n’abaturage mu bihe bitandukanye, RIB yafunze Ujekuvuka Emmanuel, umuyobozi uhagarariye sosiyete igura ikanagurisha ibibanza yitwa Marshal Real Estate. Akekwaho ibyaha bibiri birimo icy’ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”
Uyu Muvugizi wa RIB, yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye, Ujeku yagiye agurisha ibibanza byanditse ku bandi bantu ndetse yatawe muri yombi amaze kugurisha ibifite agaciro ka Miliyoni 53.5 Frw n’amadorali ya Amerika 4500 (arenga 6,000,000 Frw).
Mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, Marchal afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Iperereza ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye uyu mugabo yagiye agurisha abantu batandukanye ibibanza, bya baringa cyangwa bitamwanditseho ahubwo bikaba biri mu mazina y’abandi, mu gihe abaguze bajya gukora ihererekanya bagasanga byanditse ku bandi bantu.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Ujeku atari ubwa mbere akurikiranyweho ibi byaha.
Mu bihe bitandukanye, RIB yagiye yakira ibirego byinshi aregwa ubuhemu no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yabona atangiye gukurikiranwa akemera gusubiza amafaranga, ariko biza kugera aho ananirwa kwishyura, bitewe n’uko ibirego byari bimaze kuba byinshi.
Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganya, ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw.
Icyaha cy’ubuhemu giteganywa n’ingingo ya 176 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsj y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.
Ubutumwa bwa Dr. Murangira B.Thierry buragira buti “RIB irasaba Abaturarwanda kugira amakenga mu gihe bagiye kugura imitungo itimukanwa, ko bajya babanza gushaka amakuru mu Kigo gishinzwe ubutaka.”
“Abantu bagire amakenga, bajye bishyura igihe cyose bamaze kubona ko uwo bagiye kugura ariwe nyiri ubutaka cyangwa inzu, kandi bajye bishyira bahita bakora mutation imbere wa Noteri.”

UMUSEKE.RW
